Mu kwizihiza Umuganura w’umwaka wa 2016, wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 5 kanama, abaturage b’imidugudu ya Rugazi na Rubumba mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda, bagaburiye abana ibiryo n’amata biteguwe mu buryo bwa gakondo, mu rwego rwo kubereka ubusabane n’imibereho byarangaga abanyarwanda ba kera.
Beretswe ibikoresho byifashishwaga mu gucunda amata no kuyabuganiza, urusyo n’ingasire bakoreshaga bategura ifu yo kwarikamo umutsima w’amasaka bita Rukacarara, inkono batekagamo, ibibindi bavomeshaga bakanaterekamo inzoga, n’igisoro babugurizagaho bataramye.
Umusaza Karambizi Alexandre, ushinzwe imikino gakondo mu Rwanda, atangaza ko umunsi w’umuganura ari umwanya wo kwibutsa abanyarwanda ibikoresho by’umuco nyarwanda mu rwego rwo kuwushyigikira no gutoza urubyiruko kuwiyumvamo.
Yagize, ati “byabaye ngombwa ko twereka urubyiruko n’abana bato ibikoresho gakondo biranga umuco nyarwanda, kugira ngo mu gihe tuzaba tutakiriho urubyiruko narwo ruzakomere ku muco kuko igihugu kitagira umuco kiba kitari igihugu”.
Abana bishimiye ubusabane no gusangira, bakaba bahamya ko mu muganura hari ubumenyi bwinshi bawungukiyemoo. Munyana Albertine ufite imyaka 13, ati “Ibyiza nabonye ni uko twasangiye ibigori ndetse n’umutsima w’amasaka ntabwo nari nziko uribwa”.
Uyu mwana kimwe na bagenzi be, basobanuriwe inyito z’ikinyarwanda kiboneye ku mata n’imirimo yakorwaga mu gihe cyo hambere; maze basaba ko abashinzwe uburezi n’ababyeyi bajya babibigisha.
Mu mateka y’umuganura, wizihizwaga hishimirwa umusaruro wagezweho mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi buri mwaka, ariko impinduka zagiye zigaragara mu mibereho y’Abanyarwanda zatumye harimo abatagitunzwe n’iyo mirimo.
Umusaza Karambizi avuga ko n’abakorera umushahara bagomba kwishimira ibyo bakoze. Ati “nk’ubu mfite abana bakuru bakorera amafaranga. Ku muganura, baransura bakangurira inzoga bakazana n’ibiryo tugasangira. Uwo ni umuganura bakura mu musaruro w’imirimo ya bo”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe .
Uyu muco si uw’ABESAMIHIGO,Abayobozi mu nzego zose tugiye kuwukorera ubugororangingo.Atari ibyo abakobwa bavuka mu mityango ikennye bahera iwabo.
Biteye isoni kandi dore ko ari naho bava(abagabo)basuzugurwa n’abo bishakiye kuko aba avuga ati ibiri hano byose ni ibyanjye.