Imibiri y’abatutsi basaga 200 biciwe mu rusengero ruri ahitwa “kuri Midiho” muri Kayonza ikomeje kuburirwa irengero, nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.
Umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL, by’u Rwanda, u Burundi na Congo wakoze umushinga wo kubyaza umusaruro ikibaya cya Rusizi.
Miliyoni 170Frw zatanzwe n’Intara y’Amajyaruguru hatabariwemo ibindi bikorwa byakozwe mu gutera inkunga abacitse ku icumu bo muri Rulindo, zizabafasha mu bibazo bitandukanye.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ese ujya unkumbura agaragaza ibyamubayeho.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Ambasaderi mushya w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man, biyemeje kuzana abashoramari b’Abaholandi gufasha amakoperative.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo muri Gisagara, barasaba ko abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera na bo bagahanwa.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yafashije Dusabimana wacitse ku icumu rya Jenoside mu Karere ka Rutsiro gusubirana imitungo ye irimo n’amafaranga.
Munyanshoza Dieudonné yemereye abatuye i Mukarange mu Karere ka Kayonza ko agiye kubahangira indirimbo yo kwibuka amateka ya Jenoside yahakorewe.
Nyuma yo gufunga Veterineri w’Akarere ka Rusizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, na we yatawe muri yombi.
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyaburera batanze inkunga ibarirwa muri miliyoni 44Frw yo kubafasha no kubaremera.
Abarokokeye i Musha muri Rwamagana bavuga ko mu Batutsi basaga 3000 bari bahungiye ku Kiriziya abazwi barokotse ari mbarwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko kuba FPR yarahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari amahirwe ku Banyarwanda bose, agasaba abaturage kuyabyaza umusaruro.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, avuga ko amategeko abuza zimwe mu manza kugera ku bushinjacyaha zikajyanwa mu bunzi agomba guhinduka.
U Rwanda rwashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abantu babiri, Sikujua Anne Marie na Muhindo Papi, bakekwaho kuba baribye mu Mujyi wa Goma mu Ugushyingo 2015.
Umukozi ushinzwe ubworozi (Veterineri) mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko bugiye gukora ibishoboka byose, kugira ngo imibiri itarashyingurwa mu cybahiro ishyingurwe.
Abanyarwanda bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, baributswa ko amategeko n’ibihano biyigenga bihari, mu gihe badashaka gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Abantu batatu mu Karere ka Gakenke barimo n’Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Muzo barashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Depite Semasaka Gabriel yasabye abaturage bo mu Karere ka Burera kutajenjeka mu kurwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu mitima y’abaturage.
Abanyapolitiki bitabiriye gusoreza icyunamo ku Rwibutso i Rebero mu Mujyi wa Kigali, barakebura bagenzi babo ndetse basaba abaturage kuba maso.
Bamwe mu bari abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagaterwa inda, ntibataragira ubutwari bwo kubwira abana babyaye amateka banyuzemo.
Senateri Mugesera Antoine avuga ko umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari gutsemba isano hagati y’abantu bityo kubica bikoroha.
Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe, bafashe ingamba zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashishikariza imiryango n’inshuti zibasura kuyirinda.
Abagize inzego zitandukanye z’ubutabera mu Rwanda barasabwa guhangana n’icyaha cy’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’inshingano z’ubutabera.
Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyoseze ya Byumba yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare guharanira agaciro baremanywe Yezu yabasubije bigoranye.
Urubyiruko rugize itorero “Uruhongore rw’Umuco” ry’Akarere ka Kirehe rwahagurukiye kwigisha abakuze kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico.
Umukecuru Mukagashugi Eliane w’imyaka 78 wari utuye mu Mudugudu wa Buhigiro, Akagari ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Pasiteri Bucyeye Coleb yemeza ko uwigisha ijambo ry’Imana afite ingengabitekerezo ya Jenoside adakwiye kwakira amaturo y’abo yavanguye.
Kuva tariki ya 10 Mata 2016 amazi y’Ikiyaga cya Kivu yahinduye ibara asa n’icyatsi mu gihe yari asanzwe ari ubururu.
Nyuma y’umwaka yararagije inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka’, ubuyobozi bwayimwatse bumushinja kuyigurisha, ariko we akavuga ko arenganye kuko yayiragije bubizi.
Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange i Kayonza muri Jenoside ngo bari banesheje interahamwe iyo zidafashwa na Gatete na Senkware.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, arasaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukecuru w’imyaka 52 witwa Uwiduhaye Bertha yasanzwe mu nzu yapfuye yatemaguwe cyane mu mutwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuri uyu wa 11 Mata 2016 rwahamije umugabo witwa Ntamunoza icyaha cyo kwicisha umukobwa ishoka rumukatira gufungwa burundu.
Abagabo bane n’abagore babiri mo mu Murenge wa Rugereo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi bazira kwifungirana mu kabari mu gihe abandi bari mu biganiro byo Kwibuka22.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nta kintu runaka giteganyirizwa abayobozi b’uturere bashoje manda ariko ngo aho bishoboka bashobora gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Siboruhanga Judith wo mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe arateganya kwitura Françoise wamurokoye interahamwe zigiye kumwica muri Jenoside.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwasabwe kurwanya ibitekerezo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bigifitwe na bamwe mu bantu bakuze.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango “Les fraternelles Zirikana” rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko bifuza gukora ibikorwa bigaragaza inyiturano y’ineza leta yabagiriye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’abarokotse Jenoside muri aka karere, batangiye igikorwa cyo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayishyira mu rwibutso rutunganyije neza.
Pariti Emmanuel, umwe mu bakoze Jenoside bagasaba imbabazi bagafungurwa, avuga ko kuvugisha ukuri ku byo yakoze byamubohoye ariko bimuca ku ncuti.
Mutagomwa Alexis utuye mu Mudugudu w’Akagano, Akagari ka Kiyonza, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru; yishe umugore we Uwimana Donatille umujijije igiti yacanye.
Hari bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bataheranwe n’agahinda, bakora imishinga y’ubucuruzi ibinjiriza amafaranga abafasha kubaho n’imiryango basigaranye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, rwafunguye by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles, ukurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe abatishoboye, agakomeza gukurikiranwa ari hanze.
Abagabo batanu, umugore n’umusore bari mu maboko ya Polisi i Kirehe bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Abapfakazi ba Jenoside batuye mu Mudugudu wa AVEGA i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana barasaba gusanirwa inzu batujwemo zitarabagwira.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko nta warindira ubuzima abantu nka bo ubwabo kuko abari barinzwe n’ingabo z’amahanga muri Jenoside bitababujije kwicwa.
Ndayisaba Fabrice uhagarariye Ndayisaba Fabrice Foundation, yatangaje ko kwigisha abana bato amateka ya Jenoside, bizabafasha kwirinda ababashuka babashyiramo ingengabitekerezo yayo.