Abagore n’abakobwa bafite byinshi byo kwigira kwa Nyagakecuru

Ku musozi wa Huye, bakunze kwita kwa Nyagakecuru, abagore n’abakobwa bafite byinshi byo kuhigira bijyanye n’ubutwari bw’abagore ndetse n’imyitwarire ikwiye.

Aha ni ku iriba rya Nyagakecuru ku bisi bya Huye
Aha ni ku iriba rya Nyagakecuru ku bisi bya Huye

Byagarutsweho ku itariki 01 Ukwakira 2016, ubwo abantu b’ingezi zitandukanye bateraniraga mu bisi bya Huye aho bakunze kwitwa kwa Nyagakecuru, muri gahunda ya “Tembera u Rwanda”, yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gusura ahantu nyaburanga.

Christine Niwemugeni, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye, ushinzwe imibereho myiza yavuze ko kwa Nyagakecuru abagore n’abakobwa bakwiye kuhasura bakahigira byinshi bizabafasha mu buzima bwabo.

Agira ati “Uyu musozi ubitse amateka menshi yafasha mu iterambere ry’umugore, mu kumva agaciro k’umugore, mu kuguma mu mwanya ukwiye kubamo, kandi ukaba intangarugero ndetse ugasiga amateka meza nka Nyagakecuru.”

Ibi abivugira abihereye ahitwa ku Kabakobwa, hagati mu musozi wa Huye, hari urubohero rw’abakobwa. Mu Rwanda rwo hambere, abakobwa baturukaga mu duce tunyuranye bakaza kuhabohera kandi bagahanurana mu buryo bwo kuzavamo abagore beza.

Hejuru ku gasongero k’umusozi wa Huye, hari hatuye Benginzage bitaga Nyagakecuru, wari umugore w’uwitwaga Samukende.

Ishuri ry’abakobwa ku Kabakobwa n’uburyo Nyagakecuru yamenye gutura heza hamufasha kwirindira igihugu, byombi ngo Abanyarwandakazi babifatiraho urugero.

Abagore n'abakobwa basabwa gusura kwa Nyagakecuru
Abagore n’abakobwa basabwa gusura kwa Nyagakecuru

Amateka avuga ko mu gihe u Rwanda rwari rufite ubwami budakomeye, mbere y’uko Ruganzu agaruka akaruzahura, Nyagakecuru yari yarigaruriye agace kitwaga Ubungwe, arakayobora.

Aho yari atuye mu bisi bya Huye hari ahantu ingabo ziturutse mu bindi bice zitapfa kwisukira, kuko hari hirengeye. Nyagakecuru ngo yari afite inzoka y’uruziramire yabaga mu bitovu byari bikikije urugo, na yo ikamurinda.

Kugira ngo Ruganzu abashe kumutsinda, byamusabye kwiga ubwenge bwo kumuragiza ihene zariye ibitovu byari bikikije urugo, ya nzoka iragenda. Nibwo yamuteye abasha kumuhashya.

Belise Kaliza ukuriye ubukerarugendo muri RDB avuga ko kuba abantu batazi niba Nyagakecuru yari umugabo cyangwa umugore bisobanuye byinshi, byatuma abantu bahasura bagasobanukirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

turababaye Ariko nakundi imana imwakire mubayo mutubwire umuryango Asize murakoze?

gakwandi epapfodite yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

bikozwe byari bikenewe

christian ribeiro yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

ko numva yari intwari ra?

christian ribeiro yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Icyo gutekerezo ni cyiza pe, hazasurwe no mutwicara bami twa Nyaruteja

Urayeneza Innocent yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Nanjye Nshyigikiye Icyo Gitecyerezo Cyo Gusura Kwanyagakecuru

Dukuze yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ariko cyera abantu babagaho bunyamaswa,njye mba numva aya mateka ambabaje pe.mbigereranya na film aho intare,ingwe,usanga zica inyamaswa mu ishyamba nta kirengera ihari

mihigo yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka