Rwanda Revenue na UTB begukanye Memorial Rutsindura
Mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umutoza wa Volleyball muri Petit Séminaire Karubanda, Rwanda Revenue, UTB na GS Officiel de Butare ni zo zegukanye imyanya ya mbere
Guhera kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndetse no GS officiel de Butare, haberaga amarushanwa yasojwe kuri iki cyumweru, yari agamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri PS Virgo Fidelis, ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.


Aya marushanwa, yaje kurangira mu cyiciro cy’abanyeshuli, ikipe GS officiel de Butare itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Lycée de Nyanza, mu bagore Rwanda Revenue Authority itwara igikombe itsinze Ruhango VC, mu gihe mu bagabo ikipe ya UTB (yahoze ari RTUC) yatsinze abahoze biga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis.

Uko amakipe yahawe ibihembo
Abanyeshuri
1.G.S Officiel de Butare
2.Lycée de Nyanza
Abagore
1.Rwanda Revenue
2.Ruhango VC

Abagabo
1.UTB
2.Les anciens du PSVF


Ibihembo
1.200,000 Rwfs
2.150,000 Rwfs
3.100,000 Rwfs
Ohereza igitekerezo
|