Inkuba yakubise abana batatu bavukana bahasiga ubuzima
Abana batatu bava inda imwe bo mu karere ka Rutsiro bahitanwe n’inkuba yabakubise ubwo hagwaga imvura ku itariki ya 30 Nzeli 2016.

Yatangiye kugwa mu masaha ya kumi n’ebyiri z’umugoroba, imara igihe kigera ku masaha abiri ikigwa. Muri icyo gihe nibwo inkuba yakubise abana batatu bava inda imwe, bo mu Mudugudu wa Kimishishi, Akagari ka Kageyo, mu murenge wa Mukura.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Butasi Herman, yatangarije Kigali Today ko abana bakubiswe n’inkuba bari inkurikirane.
Agira ati “Ni abana bakurikirana kuko umwe yari afite imyaka 14 undi 10 undi 6. Aho bari mu nzu bugamye bari hafi y’ababyeyi babo.”
Akomeza avuga ko nta kintu kigaragara hafi cyaba cyakuruye iyo nkuba. Abaturage ariko basabwa gukomeza kwirinda ibikurura inkuba mu gihe bikomeje kugaragara ko Akarere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’inkuba.
Ati “Ni ugukomeza kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya kuri moto, kwirinda kwegera amapoto y’amashanyarazi igihe imvura igwa n’ibindi! Mu gihe Leta igikora ubushakashatsi ngo harebwe uburyo burambye.”
Mu kwezi kwa Nzeli 2016 inkuba yakubise abantu batanu mu Karere ka Rutsiro.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Dusengere aka karere ka Rutsiro n’ Uburengerazuba (muri rusange) Imana ihagoboke. Abo bana Imana ibakire,ihanagure kumaso amarira y’abo babyeyi.
Nukuri Imana ibakire, kandi ababyeyi babo bihangane imiryango ibegereye ibafate mumugongo
yooo!!!! birababaje gusa uwomuryango wahuyeniyotsangane, ukomezekwiha ngana abobana lmana ibahe iruhukorindashira.
Abo bana Imana ibakire mu bayo kandi ni ukuri ababyeyi babo bagerageze kwihangana nubwo bitoroshye
Imana ibakire mu bayo,gusa birababaje
Imana Ihe Iruhuko Ridashira kandi Twifatanyije Nuwomuryongo