
Igitangazamakuru The Times cyo mu Bwogereza gitangaza ko abo bashakashatsi baturutse mu makaminuza yo mu bwongereza, bakoze umuti bawugeragereza ku mugabo w’imyaka 44 wo muri icyo gihugu, wanduye agakoko gatera SIDA.
Nyuma y’igihe, abo bashakashasti ngo basanze SIDA ntayikiri mu maraso w’uwo mugabo. Bakavuga ko bikomeje gutyo uwo mugabo yaba ari uwa mbere ukize SIDA burundu ku isi, bityo umuti wayo ukaba ubonetse; nkuko Mark Samuels, umwe mu bashakashatsi abisobanura.
Agira ati “Turi kugerageza umuti ushobora gukiza SIDA. Ni ingorane zikomeye (kuwubona), haracyari kare ariko turabona biri kugenda biza.”
Abo bashakashatsi baturutse muri Kaminuza zikomeye zo mu Bwongereza arizo University of Oxford, Cambridge, Imperial College London, University College London na King’s College London.
Uwo muti bakoze uri kugeragerezwa ku bantu 50. Bavuga ko kuvura agakoko gatera SIDA bigoye kuko gafata ibice by’ingenzi bigize uturemangingo tw’umuntu.
Uwo muti mushya abashakashatsi bakoze ukora uburyo bubiri. Uburyo bwa mbere ni ubwo gufasha umubiri kumenya uturemangingo twafashwe n’agakoko gatera SIDA kugira ngo udukuremo.
Uburyo bwa kabiri ni ubwo gukangura uturemangingo twasinziriye twafashwe n’agakoko gatera SIDA kugira ngo tugaragare bityo umuti utubone.
Abo bashakashatsi bakomeza bavuga ko bakurikije igeragea bakoreye muri Laboratwari, bigaragara ko umuti bakoze wakiza SIDA. Ariko ngo bazakomeza kuwugerageza mu myaka itanu iri mbere. Nyuma ngo nibwo bazemeza bidasubirwaho ko bavumbuye umuti ukiza SIDA.
Umuti wa SIDA uramutse ubonetse yaba ari inkuru nziza ku batuye isi. Kuri ubu ku isi yose habarirwa miliyoni 37 z’abarwaye SIDA. Ababarirwa muri 70% yabo bose baba ku mugabane w’Afurika.
Mu Rwanda abarwaye SIDA babarirwa muri 3.1% by’Abanyarwanda bose. Abayirwaye bahabwa imiti igabanya ubukana bwayo kuko nta muti uyivura wari waboneka.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Woooow ayo makuru yaba Ari ayingenzi kimuntu wese waba atuye is byumwihariko kuwahuye nicyo cyago
kubushobozi bwimana nta kida shoboka
mbega byiza wee wenda navugwa weee. sha nkazongera hehe nabyo
bravo kuri abo bashakashatsi mukomereze aho tubari inyuma!
bravo kurabobashakashatsi ariko natwe murwanda turashoboye letanidushakire ama labo de recherche dutange abongereza
Ici en Belgique umuntu ufite uburwayi bwa virus itera sida ntabwo ashobora kwanduz abandi kandi iyo afashe imiti neza irwara irabura neza mu maraso donc imiti irahari nta ngorane il saufi gukurikiza amabwiriza ya muganga
Ibi bintu byaba ari byiza cyane, uyu muti uramutse ubonetse. Kuko SIDA ni indwara itoroshye, nibagerageze gusa sinzi niba abazungu batawigumanira ntibawuhe ku birabura.
Sida isa nkaho ari igihano cy’Imana kbasambanyi ntibyoroshye kubona uwo muti kereka habayeho imbabazi z’Imana.
Nibyizako #umuti Wa #sida Uboneka Nubwo Ntayirwaye Arko Wenda Nzayirwaza Abo Bashakashatsi Nibawusuzume Barebe Ko Birakora Aharise Ntuzajya Ugurwa #numugabo Ugasibundi Ahaaa!! Reka Dutegereze Murakoze Ndi Musanze
Imana is powerful indeed. Ikora imirimo yayo mu gihe gikwiye, tuyizere.