Meddy, mu bahatanira ibihembo mpuzamahanga bya MTV

Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard uzwi nka "Meddy" ari mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards (AMA), bihabwa abahanzi bahize abandi muri Afurika.

Meddy ari mu bahatanira ibihembo bya MTV AMA 2016
Meddy ari mu bahatanira ibihembo bya MTV AMA 2016

Ayo ni amahirwe Meddy agize yo kujya mu bahatanira ibihembo nkibyo bya MTV AMA 2016 kuko bigaragaza intambwe umuririmbyi aba agezeho mu rwego rw’Afurika.

Nawe yagagaje ibyishimo abinyuza ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati “Ibintu bitangaje birimo kuba. Mbasabye kuntora kugira ngo duheshe ishema u Rwanda.”

Benshi mu banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bagaragaza ibyishimo ari nako bakangurira abandi gutora uyu muhanzi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Meddy asaba Abanyarwanda kumutora
Meddy asaba Abanyarwanda kumutora

Meddy, ubundi witwa Ngabo Medard Jobert, uzwi mu ndirimbo nka ‘Ntawamusimbura’ ikunzwe muri iki gihe, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite abakunzi benshi nubwo amaze igihe ataba mu Rwanda.

Meddy ari mu cyiciro kirimo abahanzi bakomeye Kiss Daniel, Bebe Cool, Prince Kaybee, Yamoto Band n’abandi.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yatangiye muzika mu 2008. Kubwe ngo indirimbo yahimbye akunda kurusha izindi ni ‘Ubanza Ngukunda’
Meddy niwe muhanzi Nyarwanda wa mbere uciye agahigo ko guhatana mu bihembo bya MTV Africa Music Awards bitegurwa na Televiziyo mpuzamahanga ya MTV

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

yeah u deserve it bro

ada yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Njyewe Meddy Ndamukunda Kubona Yaragiye Muri Iryo Rushanwa Biranshimishije Cyane Nkanjye Nkumufanawe Icyampa Imana Ikampuzanawe tukaganira Murakoze

Nshimiyimana Egide yanditse ku itariki ya: 17-10-2016  →  Musubize

none kumutora basaba iki?
murakoze!!

jack yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Komeza komeza oya ntugasaze

Alarick yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Nukuri birashimishije cyane kd coyrage tukurinyumape

Alarick yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Courage bro kdi tuzagutora

rugabira theo yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

komerezaho tuzagushyigikira, gusa nabandi nibakanguke.

jules yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

turagukunda mwene mama.

Ndayambaje eric yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Meddy courage kd turashigikiye

mbabazi yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka