Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sinema

Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sinema rizahuriramo ibihugu by’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, rizatangirwamo amahugurwa ku bakinnyi ba Filime Nyarwanda.

Enoch Ssemuwemba umuyobozi w'ishuri rya Sinema muri Kwetu Film Institute
Enoch Ssemuwemba umuyobozi w’ishuri rya Sinema muri Kwetu Film Institute

Ryateguwe ku bufatanye bwa European Union mu Rwanda n’ikigo cyigisha ibyo gukora amafilimi no gutunganya amajwi Kwetu Film Institute, kiri i Kigali. Rizaba muri uku kwezi kw’Ukwakira 2016.

Ni mu rwego rwo guhuriza hamwe abakora umwuga wa sinema b’abanyarwanda n’abanyamahanga, kugirango bahugurane nk’uko European Union Rwanda ibivuga.

Enock Ssemuwemba umuyobozi w’ishuri rya Sinema muri Kwetu film Institute, avuga ko nta filime nyarwanda zizagaragaramo, ko gusa bo bazahugurwa.

Yagize ati “Hazabaho guhugura abakora umwuga wa Sinema bakiri bato hano mu Rwanda.

Bazahugurwa iminsi ine mubijyanye n’uburyo bwo gukora filime, kuyiyobora, indirimbo zijya muri filime, n’ibindi bikorwa binyuranye bizabera kuri Kwetu FIlms”.

Rizabera i Kigali, Huye na Rubavu. Rizaba rinagamije kwereka abanyarwanda imico inyuranye yo mu bihugu by’i Burayi, aho bazareba ibyiza n’ibibi bakagereranya n’umuco w’i Rwanda.

Amahugurwa azaba iminsi ine kuri Kwetu Films, ku batoranyijwe mubiyandikishije, bafite imyaka hagati ya 20 na 35 kuva tariki 13 kugera kuri 16 Ukwakira 2016.

Nyuma y’amahugurwa bazakorera hamwe filime izaba igendeye ku bumenyi bazaba bahawe, izaba ifite iminota 10 gusa.

Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco rya Filime
Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco rya Filime

Kwinjira muri iri serukiramuco ryiswe “European Film Festival” bizaba ari ubuntu.

I Kigali bizabera muri Kigali City Tower- Century Cinema kuva kuwa 13 kugera kuwa 16 Ukwakira.

I Huye bizabera muri NSPA (Nile Source Polytechnic of Applied Arts) kuva kuwa 18 kugera kuwa 20.

Rubavu bizabera muri UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) kuva kuwa 21 kugera kuwa 23 Ukwakira 2016.

Muri iri serukiramuco, hazerekanwa filime zizaba ziturutse mu bihugu umunani bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njyewe nkina frime na comedy mfite ikibazo abakinnyi bazatoranwa ryari hehe kugirango natwe ayo mahirwe atazaducika? mwadufasa Mukatumenyesha murakoze.

nzurorera joseph gisuperi yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka