Irushanwa "Memorial Rutsindura" riragaruka mu mpera z’iki cyumweru
Nyuma y’iminsi amarushanwa yo Kwibuka Rutsindura wahoze akina akanatoza Volleyball, kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru arasubukurwa i Huye
Guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 01 Ukwakira, kugera ku Cyumweru taliki ya 02 Ukwakira 2016, muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) harabera irushanwa ritegurwa n’abayobozi ndetse n’abandi bize muri iki kigo, irushanwa rizaba rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu ndetse n’umutoza wa Volleyball muri iki kigo, ndetse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Usibye ikipe ya UNIK (yahoze yitwa Inatek) yatangaje ko itazitabira aya marushanwa, andi makipe asanzwe akina Shampiona y’icyiciro cya mbere n’icya Kabiri yamaze kwemera kwitabira iri rushanwa.


Amakipe ategerejwe muri iri rushanwa:
Abagabo(Serie A)
KVC
IPRC South
Kirehe Vc
APR
Lycee De Nyanza
Rayons Sport
UBT
Abagore
APR
RRA
Ruhango
Saint Joseph
Saint Aloys
Saint Joseph Kabgayi
IPRC Kigali

Abagabo (Serie B)
UR-Ce
Rusumo High School
Petit Seminaire Virgo Fidelis De Butare
Groupe Scolaire Officiel De Butare(Indatwa N’inkesha)
UR-Huye
IPRC East
Groupe Scolaire Saint Philippe Neri
College Du Christ Roi Nyanza
Rutsindura Alphonse, yahoze ari umwarimu muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ndetse yanigishije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aza no kugira uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Volleyball, aho yatoje ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, ndetse anaba Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ohereza igitekerezo
|