Miliyari 9Rwf zigiye gushorwa mu kwigisha ubuhinzi bw’umwuga

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko igiye gushora Miliyari 9RWf mu burezi mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukunda ubuhinzi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, avuga ko uyu mushinga ugamije ubuhinzi butanga umusaruro utubutse
Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, avuga ko uyu mushinga ugamije ubuhinzi butanga umusaruro utubutse

Byatangarijwe mu muhango wabaye tariki ya 29 Nzeli 2016, wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo guteza imbere uburezi mu buhinzi hagamijwe iterambere (SEAD).

Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Ntivuguruzwa Célestin avuga ko uyu mushinga ufite intego yo kuzamura ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro.

Agira ati “Uyu mushinga uzafasha urubyiruko kuzamura ubumenyi mu buhinzi bugamije umusaruro mwinshi ndetse no kuwuhinduramo ibintu bishora gucuruzwa ku masoko atandukanye. Hazashyirwa imbaraga mu bushakashatsi bityo imishinga y’ubuhinzi izakorwa igere ku ntego”.

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzashyirwa muri za kaminuza no mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro ariko ukibanda ku buhinzi.

Yongeraho ko hateganyijwe no kuvugurura integanyanyigisho zikoreshwa muri aya mashuri, hashingiwe ku kwihaza mu biribwa, kwihangira umurimo no kumenya gushaka amasoko y’umusaruro w’ubuhinzi mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhango witabiriwe na MINEDUC, ikigo gifasha kubaka ubushobozi bw’ibigo bya Leta n’abikorera (NCBS) n’abafite imishinga cyangwa ibigo byita ku buhinzi.

Abari bateraniye muri uwo muhango bemeje ko bagiye guteza imbere buhinzi bihereye mu rubyiruko
Abari bateraniye muri uwo muhango bemeje ko bagiye guteza imbere buhinzi bihereye mu rubyiruko

Anthonia Mutoro, umuyobozi wa NCBS avuga ko uyu mushinga uzakangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bw’umwuga.

Agira ati “Uyu mushinga urareba cyane urubyiruko kuko uzibanda mu mashuri. Mu nteganyanyigisho zizakorwa hazaba harimo guhindura imyumvire y’urubyiruko kuko akenshi rudakunda kujya mu bikorwa by’ubuhinzi rukabiharira abantu bakuze gusa”.

Avuga ko uyu mushinga utazagirira akamaro urubyiruko gusa kuko n’abana bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya barebera kuri bakuru babo bityo na bo bakure bakunda ubuhinzi n’ubworozi.

Ikindi ngo bizafasha kongera umusaruro w’igihugu mu buhinzi muri rusange, kuko hazajya hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo haboneke imbuto nziza n’izindi nyongeramusaruro.

Ibi ngo bikazatuma abahinzi bazamura umusaruro kuko ngo mu bibazo bakunze guhura na byo icy’imbuto kiza ku isonga.

Uyu mushinga wa SEAD ngo uzamara imyaka itandatu, ukaba uterwa inkunga n’igihugu cy’u Buholandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kosora aho wanditse ubuhinzi wandike uburezi

Simon yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka