Knowless Yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko ya mbere y’uko aba umubyeyi
Butera Knowless yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko, ya mbere y’uko yibaruka imfura ye.
Yujuje imyaka 26 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016.

Ishimwe Clement bashakanye abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, Yongeye kumugaragariza urukundo rutagira umupaka amukunda.
Yagize ati” Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, mugore mwiza, mama w’umwana wanjye.
Reka iyi sabukuru tuyizihize bihagije, dore ko ari yo yanyuma twizihije mbere y’uko tuba ababyeyi. Nzagukunda kugeza ku mwuka wa nyuma nzahumeka”.

Knowless nawe abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yashimiye umugabo we, anamubwira ko nta mpano yamurutira umwana atwite .
Ati “Ni iby’igiciro gikomeye kuba mfite ubuzima buri gukurira mu bwanjye. Nta mpano y’isabukuru y’amavuko ibaho yakundutira kamarayika kanjye”.

Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kuzabana akaramata ku itariki ya 7 Kamena 2016, nyuma y’urukundo rw’igihe kirekire bagiranye.

Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZA KUBYARA KARE
Mujye muragiza urugo wanyu Imana mubikore mu rukundo no kwizerana nicyo gisumba ibindi....
njyewe ntakurambana mbona ketetse Imana yonyine
ndagukunda cyane wowe numutware wawe ariko jyewe mbasabiye kumenya imana naho ubundi ibindi biza nkarukurubana mbese ninyongera
icyombifurije nukumenya imana
ABABA GENE MARIE NIBEZA BARAKWIRANYE UZIKO MBAREBA SIMBAHAGE NUBWAMBERE MBONYE ABANTU BABANA BESE BARYOHEYE IJISHO NTIBAZABABAZANYE BAZABE INTANGARUGERO NTIBAZANDUZE URUKUNDO RWABO.
ese koko KO agiye kubyara vuba?uyu mwanya koko?yari yaratanze avance
Uwomwana azaba akize peeeee
BUTERA na ISHIMWE mbifurije umugisha mu rugo rwanyu iminsi yose kandi muzabyare muheke, Imana izabe mu byanyu kandi namwe byose mujye mubiragiza Imana.Muzakundane iminsi yose kandi murangwa no kubahana.
eh eh eh eh
ko abyaye vuba ra!!!
nibyiza cyane
basome 1abakorinto 13:7,8
azabyare hungu nakobwa basubireyo ntamahwa