Abangamiwe no kuba akoresha moto yatiye

Nyirampeta Tarisisiya avuga ko n’ubwo ari umumotari, abangamiwe no kuba akora akazi ari uko yatiye moto yo gukoresha.

Nyirampeta ari kumwe n'abandi bamotari bo mu Karere ka Huye
Nyirampeta ari kumwe n’abandi bamotari bo mu Karere ka Huye

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 atuye i Cyarwa mu Murenge wa Tumba Akarere ka Huye.
Abarizwa muri Koperative y’abamotari ikorera muri aka karere yitwa Cotamohu.

Avuga ko n’ubwo akazi k’ubumotari kamutunze we n’abana be babiri, afite imbogamizi yo kuba atwara moto atiye.

Agira ati” Ndifuza gufashwa kubona inguzanyo nkagura moto, nkazajya nkora nishyura buhoro buhoro”.

Havugimana Alphonse perezida wa Cotamohu akoreramo, avuga ko iki kibazo bazamufasha kigakemuka vuba.

Ati “Tuzamworohereza gusaba inguzanyo tumwishingire nka cooperative abashe kubona moto ye ku buryo bwa vuba”.

Nyirampeta avuga ko yiyemeje kuba umumotari, kuko yashakaga kwikorera kandi abona indi myuga atayikunze.

Agira ati “ Nararebye mbona iyo wize hotereri (hotelerie) ukorera abandi, mbona kudoda na byo ari akazi ntakunze.

Kubera ko nari nsanzwe nzi gutwara moto, nakoreye perimi nyibona bitangoye, nuko ntangira ak’ubumotari ntyo.”

Avuga ko nta pfunwe ryo gushakisha abakiriya nk’uko abagabo babigenza agira, akanavuga ko iyo yabonye moto atwara atabura abakiriya.

Ati “Ari abana ari abakuru ndabatwara. Abamama barantega bakagenda bambwira ko bishimiye kuba naragaragaje ko nabo bashoboye”.

Nyirampeta ni we mumotari w’umugore uba i Huye, akaba ari n’umwe mu bagore bake cyane bakora uyu mwuga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka