Yatawe muri yombi afite ibihumbi 20Frw y’amahimbano
Umugabo wo mu Kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima w’Akarere ka Bugesera yatawe muri yombi afite amafaranga y’amahimbano ibihumbi 20Frw.
Polisi y’u Rwanda yemeje aya makuru ivuga ko uyu mugabo afungiye kuri Sitatiso ya Polisi ya Nyamata akurikiranyweho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Uyu mugabo ngo yafatiwe mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Mayange, aho yari arimo kubitsa ku mukozi wa MTN Mobile Money ibihumbi 40 by’inote za bitanu, muri zo harimo inoti enye z’amafaranga y’amahimbano, ari nab wo byamenyekanaga, agatabwa muri yombi.
Uyu muturage avuga ko Atari azi ko afite amafaranga y’amahimbano kuko ngo yayahawe yagurishije itungo ku isoko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, asaba abaturage kujya bitonda bagashishoza ku mafaranga bahabwa.
Ati “Uyu aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.”
Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo harebwe nib anta bandi bantu bihishe inyuma y’ibi bikorwa byo gukora amafaranga y’amahimbano.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri abatubuzi nkabo barateye ahubwo akurikiranwe ninzego zibishinzwe nahamwa nicyaha abiryozwe.
Murebe neza koko ko yagurishije itungo wasanga arengana!!!!