Kwibuka ni intwaro yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko kwibuka ari intwaro ikomeye yifashishwa mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byavugiwe mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) n’ibigo byari biyishamikiyeho, bazize Jenoside yakorewe Abatatsi mu 1994, wabaye kuri uyu wa kane tariki 28 Mata 2016.

Minisitiri Binagwaho acana urumuri rw'ikcyzere.
Minisitiri Binagwaho acana urumuri rw’ikcyzere.

Uwari uhagarariye CNLG muri uyu muhango, Rutagengwa Philibert yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari intwaro yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Tugomba kwibuka nk’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo turwane uru urugamba, tugaragaza ukuri ku mateka yacu, tugatahiriza umugozi umwe mu kurwanya abashaka kuyagoreka no kuyapfobya kuko ari byo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Abitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka.
Abitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka.

yashimiye MINISANTE kuba ikomeza kuzirikana abari abakozi bayo bazize uko bavutse, ibi ngo bigafasha mu kubaka sosiyete nyarwanda izira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu buhamya Akimana Christian wari ufite imyaka umunani mu gihe cya Jenoside, akaba n’umuhugu w’umwe mu bibukwaga wari umuganga, yagarutse ku gashinyaguro bagiriwe mbere yo kumwicira umubyeyi.

Ati “Aho twari turi ntitwasohokaga, ariko abicanyi barazaga papa akabavura barangiza bakamubwira ngo we bazamwiyunyuguza, ubwo ari umuganga azabanza abavure ubundi bamusorezeho kandi ni ko byagenze kuko umunsi warageze baraza baramutwara ari nijoro baragenda baramwica.”

Bacanye n'urumuri rw'icyizere.
Bacanye n’urumuri rw’icyizere.

Akimana na mushiki we Iradukunda Fiona barokokanye, bashima cyane izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi kuko ngo ari zo zabarokoye ubwo zabakuraga aho bari bihishe, bakanashimira Leta y’Ubumwe yabafashije nyuma ya Jenoside, bakaba babayeho nk’abandi Banyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho, yavuze ko MNISANTE itazahwema kwibuka abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside.

Ati “Tuzakomeza kwibuka bagenzi bacu bazize uko baremwe, tuzakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ndabizeza ko itazongera kubaho ukundi.”

MINISANTE yibutse abari abakozi bayo 39 babashije kumenyekana bafashe n’umwanya wo kubibuka babavuga amazina n’ubutwari bwabarangaga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka