
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yafashe uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa ako kanya, nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Kubera iki cyemezo, U Rwanda rwategetse ko Abadipolomate b’u Bubiligi bagomba kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Guhagarika uyu mubano bibaye nyuma y’amasaha make Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe, aza kwihanangiriza u Bubiligi.
Yagize ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza."
Ibi kandi bije bikurikira umwanzuro u Rwanda rwafashe wo guhagarika gahunda y’ubutwererane n’Igihugu cy’u Bubiligi nyuma y’uko iki Gihugu cyafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande kikabogama ku kibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ohereza igitekerezo
|