Peru: Yatabawe nyuma y’iminsi 95 yaraheze mu nyanja
Umugabo w’Umunya-Peru w’imyaka 61, yatabawe ari muzima nyuma yo kumara iminsi 95 yaraburiwe irengero mu nyanja, guhera ku itariki 7 Ukuboza 2024, ibikorwa byo kumushakisha bikarangira atabonetse.

Uwo mugabo witwa Maximo Napa, yatabawe n’ubwato bwari buri mu bikorwa by’uburobyi bisanzwe, bumusanga mu bilometero hafi 1,094 uvuye ku nkombe, ariko ameze nabi kuko yari afite ikibazo gikomeye cyo kubura amaraso n’amazi bihagije mu mubiri.
Ajya kubura, ngo yari mu bwato bwo kuroba na we, yinjirira ku cyambu cya San Juan de Marcona, aho muri Peru, ateganya kumara ibyumweru bibiri gusa mu Nyanja aroba ubundi akagaruka, ariko ibibazo by’ikirere kimeze nabi byaje gutuma atakaza icyerekezo, bimunanira kongera kugaruka ku nkombe.
Ubuyobozi bwa Peru bwateguye ibikorwa by’ubutabazi bitandukanye mu rwego rwo kumushakisha, ariko akomeza kubura, none yabonetse nyuma y’amezi asaga atatu.
Mu marira menshi nyuma yo gutabarwa ari hafi y’umupaka w’igihugu cya Equateur, ndetse ahuye n’umwe mu bavandimwe be witwa Paita, yagize ati “Sinashakaga gupfa”.
Kugira ngo ashobore gukomeza kubaho muri iyo Nyanja wenyine, Maximo Napa byamusaga kurya rimwe na rimwe ibyo yabaga ashoboye kubona, nk’uko yabyivugiye harimo “inyenzi, inyoni, ikintu cya nyuma nariye ni utunyamasyo”.
Ku bijyanye no kunywa, ngo yanywaga amazi y’imvura yiretse ku bwato bwe, imvura itaba yaguye akicwa n’inyota kuko atashoboraga kunywa amazi y’inyanja.
Gutabarwa kwe akiri muzima, birafatwa nko kuvuka bwa kabiri. Jorge González, umuyobozi ushinzwe ibyambu aho muri Peru, yavuze ko uwo mugabo agitabarwa yahise ajyanwa mu bitaro, nubwo byabonekaga ko yahungabanye, ariko muri rusange ngo yari ameze neza, kuko nibura yaje ashobora kugenda n’amaguru.
Umukobwa we witwa Ines yagaragaje ibyishimo atewe no kubona Se yongeye kuboneka, ati “Namuzaniye icupa rya ‘pisco’, ikinyobwa gisembuye gikorerwa muri Peru, mu rwego rwo kumwakira”.
Uwo mugabo w’umurobyi yemeje ko yatekerezaga umuryango we, bikamwongerera imbaraga zo gukomeza kubaho nubwo byari bikomeye.
Yagize ati “Natekerezaga umukobwa wanjye, ngatekereza mama wanjye, bigatuma nkomeza kwizirika ku buzima nubwo byari bikomeye”.
Umubyeyi wa Maximo we, ngo yavuze ko icyizere cyo kuzongera kubona umwana we ari muzima cyari cyaratangiye kuyoyoka gahoro gahoro, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Parismatch.com.
Yagize ati “Nabwiye Imana nti yaba ari muzima cyangwa se yarapfuye, uzamungarurire kugira ngo mubone. Gusa abakobwa banjye bo ntibigeze batakaza kwizera, kandi ntibahwemaga kumbwira bati azagaruka mama…”.
Uwo mubyeyi yavuze ko icya mbere ari ugutangira gutegura isupu yo guha Maximo agarure ingufu kuko amaze igihe kinini atarya, kandi n’igifu cye cyongere kumenyera gukora neza, nyuma bakazatangira kumutekera amafunguro akunda harimo inyama z’imbata n’umuceri.
Ohereza igitekerezo
|