Bugesera: Abarwayi bibukijwe ko kwirinda biruta kwivuza

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abarwariye mu bitaro bya Nyamata, bibukijwe ko kwirinda biruta kwivuza, ubwo basurwaga n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, bagahabwa amafunguro ndetse bakanasengerwa.

Abayobozi batandukanye bageneye impano abarwayi
Abayobozi batandukanye bageneye impano abarwayi

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ubwo mu bitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Nyamata, hizihizwaga umunsi wahariwe kuzirikana no kwita ku barwayi.

Abarwayi bavuga ko umunsi nk’uyu wongera kubereka no kubibutsa ko hari abantu barenze umwe, babatekerezaho kandi babazirikana.

Umwe muri bo ati “Bituma twumva hari abantu badutekerezaho kandi babiha umwanya, kuko ubusanzwe tuba duhura n’abaganga gusa kubera ko hano ntabwo dukunda gusohoka. Tuba turi kumwe n’abana, nanone bikadushimisha kuba hari umuntu wabyaye umwana, ariko ikibazo wabuze ubushobozi bwazamuvana kwa muganga cyangwa bw’imiti, ariko umuntu agahaguruka aho yari, ntatuzi, yadutekereje gusa.”

Mugenzi we ati “Kugeza ubu kuduha amafunguro biradufasha, nkatwe tutagemurirwa bakatwakira, mbese bakatwitaho kugira ngo natwe tubone ubuzima. Uyu munsi twasuwe bigaragara ko batuboneye n’amafunguro, nta kundi byagenda kuko banadusengeye, mu byiringiro Imana izadufasha.”

Abarwayi barazirikanwa bakerekwa urukundo
Abarwayi barazirikanwa bakerekwa urukundo

Jean D’amour Nsengiyumva uhagarariye umuryango ugemurira abarwayi bo muri ibi bitaro, asaba abandi kubagana bagafatanya kwita ku barwayi by’umwihariko abafite kwiheba.

Ati “Turasaba Abanyarwanda ko baza, tugafatanya, tukubaka ubuzima mu bantu, cyane cyane abarwayi abafite kwiheba, abafite ubuzima bubi hanze, ndetse tukanibuka y’uko tugomba kugabanya imirire mibi mu bana. Ibihumbi bitatu cyangwa amafaranga igihumbi, na magana atanu turayakusanya akabyara ubushobozi bwakwishyurira abarwayi mituweli.”

Umuyobozi Mukuru wungurije mu Itorero ADEPR mu Rwanda, Pastor Eugen Rutagarama, avuga ko yibukije abarwayi ko kwirinda biruta kwivuza.

Yagize ati “Ni wo mwanya duhita tubona tukababwira ko kwirinda biruta kwivuza, ariko nanone byaza kubera ko umubiri ubyara udahatse, ukihutira kujya muri serivisi z’ubuvuzi zikwegereye utararembera mu rugo.”

Bari bizihiwe
Bari bizihiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bugaragaraza ko ibitaro bya Nyamata (ADEPR), byita ku bagera ku bihumbi 600, biyongeraho abo mu Karere ka Ngoma baturutse mu kigo nderabuzima cya Rukumberi, hamwe n’aboherezwa baturutse ku kigo nderabuzima cya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari naho bahera basaba ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kwita ku barwayi umaze imyaka 33 wizihizwa, kubera ko washyizweho bwa mbere na Papa Yohani Pawulo wa II, mu 1992, hagamijwe kuzirikana abababaye bari kwa muganga kugira ngo bibafashe kugarura icyizere cyo gukira.

Abarwayi bavuga ko umunsi wabahariwe ubibutsa ko hari ababazirikana kandi babatekereza
Abarwayi bavuga ko umunsi wabahariwe ubibutsa ko hari ababazirikana kandi babatekereza
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku barwayi, mu bitaro bya Nyamata harimo kubakwa inzu y'ababyeyi
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku barwayi, mu bitaro bya Nyamata harimo kubakwa inzu y’ababyeyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka