Sudani yahagaritse iyinjizwa ry’ibicuruzwa bituruka muri Kenya
Sudani yahagaritse ibicuruzwa byose byinjira muri icyo gihugu bituruka muri Kenya, kandi icyo cyemezo cya Sudani ngo kigomba guhita gitangira kubahirizwa ako kanya.

Abayobozi ba Sudani bafashe icyo cyemezo, nk’uburyo bwo kwihimura kuri Kenya, nyuma y’uko bavuga ko ubuyobozi bwa Kenya bufasha abarwanyi bo mu mutwe wa Forces de Soutien Rapide (FSR) barwanya Leta ya Sudani, ndetse abayobozi b’uwo mutwe mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2025, bagiye muri Nairobi kandi bakakirwa neza.
Hashize imyaka ibiri abarwanyi b’umutwe wa FSR bari mu ntambara, bahanganyemo n’igisirikare cyane Leta ya Sudani.
Mbere y’uko Sudani ifata icyo cyemezo, cyo guhagarika iyinjizwa ry’ibicuruzwa byose bitumizwa muri Kenya, Guverinoma yari yabanje gutumiza Ambasaderi wayo muri Kenya, kubera umubano utameze neza hagati y’ibihugu byombi.
Icyemezo cyo guhagarika kwinjiza muri Sudani ibicuruzwa bituruka muri Kenya, ngo kigomba guhita gitangira kubahirizwa nk’uko bikubiye mu itangazo, ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi ya Sudani nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ya Sudani, SUNNA.
Gusa, icyo cyemezo cya Leta ya Sudani ngo ntigitunguranye cyane, kubera ko guhera mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2025, ubuyobozi bwa Sudani bwari bwatangaje ko buzahagarika gutumiza ibicuruzwa muri Kenya, niba Nairobi ikomeje kugaragaza ko ifitanye umubano udasanzwe n’umutwe wa FSR.
Mu busanzwe, ibicuruzwa Kenya yohereza muri Sudani nk’uko byatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, harimo icyayi, ikawa, itabi, ibigoro ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bitunganywa n’inganda.
Ubwo bucuruzi bw’ibyo Kenya yohereza muri Sudani, ngo bwari bwagabanutseho 30% muri iyo myaka ibiri ishize, intambara itangiye hagati y’umutwe wa FSR n’ingabo za Leta, ariko nko mu mwaka wa 2023, Kenya yohereje muri Sudani ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’Amadolari.
Ohereza igitekerezo
|