Amavubi akomeje imyitozo yitegura Nigeria na Lesotho (Amafoto)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ikomeje imyitozo igeze ku munsi wa kabiri yitegura Nigeria ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, ndetse na Lesotho ku munsi wa gatandatu.

Ni imyitozo yatangiye ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, aho nyuma yo kugera aho bacumbitse bakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, yibanze ku gufasha Abakinnyi kugabanya umunaniro cyane cyane abakinnye imikino mu makipe yabo n’abakoze ingendo.
Kuri uyu wa Mbere, umunsi wa kabiri w’imyitozo, abakinnyi bakoze imyitozo ngororamubiri n’ibongerera ingufu, mu gihe kuri uyu mugoroba bayikomereje ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro saa kumi n’imwe.

Abakinnyi nka Manishimwe Djabel utaherukaga mu ikipe y’Igihugu, Habimana Yves wa Rutsiro FC uhamagawe ku nshuro ya mbere, Uwumukiza Obed wa Mukura VS na we wahagawe bwa mbere, umunyezamu Maxim Wenssen,Rubanguka Steve, Samuel Gueullette kongeraho n’abandi b’imbere mu gihugu, bose bari mu bari muri iyi myitozo iyobowe n’umutoza mushya Adel Amrouche, afatanyije na Eric Nshimiyimana mu gihe abandi benshi bategerejwe kuri uyu wa Mbere.

Amavubi akomeje kuyobora itsinda rya gatatu n’amanota arindwi azakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu saa kumi nebyiri z’umugoroba,yakire kandi Lesotho tariki 25 Werurwe 2025, saa kumi nebyiri z’umugoroba.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|