U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe mpuzamigabane cyaberaga Kosovo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda igihugu cya Bulgaria

Kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Pristina mu gihugu cya Kosovo, hasojwe igikombe mpuzamigabane mu mukino wa Handball cyahuzaga ibihugu bihagarariye buri mugabane.

U Rwanda ruhagarariye umugabane wa Afurika rwahuye na Bulgaria ihagarariye umugabane w’u Burayi, aho bahataniraga umwanya wa gatatu.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu
U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu

Abasore b’ikipe y’u Rwanda baje bakosoye amakosa yatumye batsindirwa muri 1/2, maze banyagira Bulgaria ibitego 48 kuri 31, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye u Rwanda n’ubundi ruyoboye n’ibitego 21 kuri 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka