Umubyeyi wa Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu yitabye Imana

Ba myugariro ba Rayon Sports na APR FC, abavandimwe Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu bakiriye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa se witabye Imana kuri uyu wa Mbere.

Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu babuze se ubabyara witabye Imana kuri uyu wa Mbere
Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu babuze se ubabyara witabye Imana kuri uyu wa Mbere

Iyi nkuru mbi aba basore bombi bakina bugarira bayakiriye bari mu myitozo ya nimugoroba y’Amavubi aho bombi bari mu bakinnyi 28 umutoza Adel Amrouche yahamagaye kugira bamufashe mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 izahuza u Rwanda na Nigeria ku wa Gatanu, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse na Lesotho tariki 25 Werurwe 2025.

Uyu mubyeyi ntabwo ari aba bana be gusa bakinnye ruhago kuko mukuru wa bo Sibomana Abuba,ubu akaba ari umutoza wungirije muri Gorilla FC yabaye myugariro w’ibumoso ukomeye hano mu Rwanda no mu Karere ndetse n’undi muvandimwe wabo witwa Yamini Salumu.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Pole sana bakinnyi bacu.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2025  →  Musubize

Abo basore bihangane kubwo kubura umubyeyi wabo

VUGUZIGIRE BONAVENTURE yanditse ku itariki ya: 18-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka