RDC yavuye ku izima yemera kuganira na M23

Nyuma y’igihe kinini Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yinangira ko idashobora kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23, kuko bawufata nk’umutwe w’iterabwoba, ubuyobozi bwa RDC bwavuye ku izima bwemeza kuzitabira ibiganiro.

RDC yavuye ku izima yemera kuganira na M23
RDC yavuye ku izima yemera kuganira na M23

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, Tina Salama, ubwo yaganiraga na Reuters ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.

Nubwo bemeje ko bazitabira ibyo biganiro ariko, ntabwo bemeza abazahagararira Leta muri ibyo biganiro. Salama yagize ati “Kugeza ubu, ntabwo twavuga abagize itsinda.”

Leta ya RDC yemeje kuzitabira ibi biganiro biteganyijwe kubera muri Angola ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, Ihuriro rya AFC/M23 ryakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Angola, João Lourenço, bubatumira mu biganiro bitaziguye bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ryari rimaze igihe risaba ko Perezida Félix Tshisekedi agaragaza byeruye ko afite ubushake bwo kuganira na ryo.

Mu butumire bwashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, buvuga ko bisabwe na Perezida Lourenço, ndetse bikaba binyuze mu murongo wa Afurika Yunze Ubumwe mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, AFC/M23 itumiwe mu biganiro.

Ubutumire bukomeza buti “Guverinoma ya Angola yishimiye kubatumira kugira uruhare mu biganiro bitaziguye na Guverinoma ya RDC, biteganyijwe ku wa 18 Werurwe 2025 bizabera i Luanda muri Angola.”

Mu minsi ishize AFC/M23, ibinyujije ku muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro, ariko agaragaza ko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC, yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye, cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini, burahira ko butazigera buganira na M23, kuko ari umutwe w’iterabwoba ugirira nabi abaturage, ibyo M23 yamaganiye kure, isobanura ko ahubwo irinda umutekano w’abaturage.

Bakimara kumenya amakuru yemeza kuzitabira ibiganiro kwa Leta ya RDC, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rizohereza muri Angola batanu barihagararira mu biganiro by’amahoro, bizabahuza n’abahagarariye ubutegetsi bwa RDC.

Nyuma y’itangazwa ry’igihe ibi biganiro bizabera, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bari biteguye gutsinda Tshisekedi mu rwego rwa gisirikare, kugeza yemeye ibiganiro by’amahoro.

Tariki ya 11 Werurwe ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola, yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi biganiro by’amahoro, nyuma yo kwakira Tshisekedi i Luanda.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe kuri uyu wa mbere i Harare muri Zimbabwe, hateganyijwe inama y’abashinzwe ububanyi n’amahanga, b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC biga ku kibazo cya RDC.

Iyi nama yagombaga kuba mu mpera za Gashyantare irasubikwa, bikaba biteganyijwe ko iza kwiga ku ngingo zatanzwe n’abayobozi b’ingabo bo mu bihugu bigize iyo miryango yombi, batanze ku ntambwe zaterwa mu gukemura aya makimbirane.

Abakuru b’ingabo b’ibihugu byo muri iriya miryango, ku cyumweru bahuriye i Harare mu nama yabo ya kabiri nyuma y’iyabereye i Nairobi muri Kenya, mu mpera z’ukwezi gushize.

Tariki ya 11 Werurwe, Perezida João Lourenço yahuye na Tshisekedi wa RDC
Tariki ya 11 Werurwe, Perezida João Lourenço yahuye na Tshisekedi wa RDC

Iyi nama yari igamije ahanini kongera gusuzuma ibizigwaho n’inama y’Abaminisitiri, bo mu muryango wa EAC na SADC igomba kubera i Harare kuri uyu wa mbere, nk’uko bitangazwa n’ubunyamabanga bwa SADC.

Amakuru avuga ko abayobozi b’ingabo b’ibihugu byo muri iyi miryango, bateguye imyanzuro y’ibijyanye n’ibyakorwa kugira ngo habeho guhagarika imirwano, n’inzira zo gusohoka mu kibazo.

Ingingo zafashwe n’aba bayobozi b’ingabo, ni zo biteganyijwe ko zigwaho n’abashinzwe ububanyi n’amahanga, mbere y’uko na bo batanga imyanzuro yabo yazemezwa n’Abakuru b’ibihugu mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Ibigomba kuganirwaho i Harare, birahita byerekeza ku gikorwa cy’ingenzi giteganyijwe i Luanda muri Angola, ejo ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, mu biganiro bizahuza Leta ya RDC hamwe n’Ihuriro rya AFC/M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka