Perezida Kagame yemereye DJ Ira ubwenegihugu bw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuhanga mu kuvanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi ku izina rya Dj Ira.

Dj Ira
Dj Ira

Ubusanzwe DJ Ira ni Umurundikazi, akaba amaze igihe aba mu Rwanda aho amaze no kubaka izina mu bijyanye no kuvanga imiziki mu bitaramo bitandukanye, ndetse bikomeye.

DJ Ira yasabye Umukuru w’Igihugu ubwenegihugu kuri iki Cyumweru ubwo yari mu bantu basaga 8,000 bitabiriye ibiganiro, Perezida Kagame yagiranye n’abatuye by’umwihariko Umujyi wa Kigali, n’abandi baturutse hirya no hino mu Gihugu.

Ubwo yahabwaga umwanya, DJ Ira yabanje gushima Perezida Kagame wahaye amahirwe angana ku bana b’abanyamahanga, nk’uko Abanyarwanda bayahabwa.

Ati “Ndashaka kubashimira ukuntu umwana w’umunyamahanga ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’umwana w’umuhungu."

DJ Ira yakomeje abwira Umukuru w’Igihugu ko u Rwanda yarugiriyemo umugisha udasanzwe.

Ati "Nyakubahwa dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha. Ikindi cyanshimishije mu bikorwa byo kwiyamamaza twari kumwe kugeza murahira kuri Stade Amahoro, ni ikintu kidasanzwe cyane.”

DJ Ira yahise avuga ko icyo asaba Perezida Kagame, ari uko yahabwa ubwenegihugu na we akaba Umunyarwanda.

Ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nanjye nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”

Perezida Kagame yahise abumwemerera, ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ni bande bireba? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane."

Perezida Kagame yabwiye DJ Ira ko ibisigaye agomba kubikurikrana mu buryo bigomba gukorwa.

DJ Ira yageze mu Rwanda mu 2015 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, azanywe na DJ Bisoso na we usanzwe ari umwe mu bavanga imiziki unabimazemo igihe kinini, ndetse akaba na mubyara we ari na we wamufashije kwinjira mu mwuga wo kuvangavanga umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Incwiiiii mbega kobwa bezaaaaa.Courage ma fille que tes projets soient benits.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 25-03-2025  →  Musubize

Inkuru zawe rise up media turazikurikirana courage kbs

Rise Up Media yanditse ku itariki ya: 16-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka