Abaturage bisabiye serivisi zirenga Miliyoni 5 ku Irembo mu mwaka umwe

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko mu mwaka wa 2023-2024, serivisi zirenga miliyoni 5 zasabwe n’abaturage ubwabo ku Irembo, ndetse abarenga ibihumbi 400 bakaba bamaze gufungura konti bwite ku Irembo.

Abaturage bakomeje gukangurirwa kumenya kwisabira serivisi ku Irembo
Abaturage bakomeje gukangurirwa kumenya kwisabira serivisi ku Irembo

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko kuri ubu abakoresha interineti ngendanwa ya 4G bangana na 58%, iya 3G ni 25.8% mu gihe iya 2G bari 16.6%.

Ati “Abantu barenga miliyoni 1.5 bahuguwe imbonankubone, mu gihe abarenga miliyoni icyenda bahuguwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga”.

Muri serivisi zihabwa abaturage, yavuze ko ubu zigeze kuri 240 hakaba hari gahunda yo kuzakomeza kuzongera, kugira ngo umuturage abone serivisi hafi adasiragiye.

Zimwe muri serivisi ziboneka ku irembo ni icyemezo cy’izungura, icyemezo cy’imibanire y’abashyingiranwe, icy’ubupfakazi, icy’uko utuye, icy’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Serivisi z’amavuko, iz’ishyingirwa, Serivisi zihabwa uwitabye Imana, Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye, Inyandiko yo kwemera umwana.

Hari kandi icyemezo cyo guhinduza izina, gusaba gukosorerwa Indangamuntu, gusaba Indangamuntu, gusimbuza Indangamuntu yatakaye n’ibindi.

Ati “Si izi serivisi gusa zihatangirwa, kuko hari ibigo byashyizeho serivisi zihabwa abaturage kugira ngo zibegerezwe, ubu harimo gukorwa ubukangurambaga kugira ngo na bo bamenye kujya bisabira serivisi ku Irembo”.

Haracyari imbogamizi ku baturage

Hon. Uwamurera Salama yabajije ikirimo gukorwa, ngo umutrage abashe kwisabira serivisi zitangirwa ku Irembo, kuko byagaragaye ko hari bamwe batabasha kuzisabira.

Ubwo Minisitiri Ingabire yaganiraga n'Abadepite
Ubwo Minisitiri Ingabire yaganiraga n’Abadepite

Kuri iki kibazo Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasobanuye ko ubukangurambaga bwa Byikorere bwari bugamije gufasha abaturage, kugira ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi.

Ati “Ni urugendo kuko hari umubare munini w’Abanyarwanda batazi gusoma no kwandika, bikaba ari imbogamizi ikomeye ituma hari abaturage badahita basobanukirwa no kumenya kwisabira sirivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Bimpe yavuze ko aho bigaragara ko abaturage badashobora kwisabira serivisi, hashyizweho aba agents babafasha mu kubona iyo servisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugira ngo umuturage ashobore kubyikorera hashyizweho uburyo bumworohera bidasabye interineti, aho akanda *909# akaba yakwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Ni kimwe n’ushaka kwishyura amande yaciwe na polisi, na we ashobora kwifashisha ubu buryo ariko hari n’izindi ziba zisaba ko ufotorwa, ushyiraho n’indi migereka irimo gukoresha ‘Scanner’ y’ibyangombwa asabwa, ibyo bisaba ko afashwa n’aba ‘agent’.

Bimpe avuga ko irembo rifite aba agent basaga 5,000 ariko ko hari na gahunda yo kubongera, bakagera ku rwego rw’akagari.

Kugeza ubu abaturage 91% basaba serivisi z’irembo bifashishije aba agent naho, abagera kuri 6% harimo abazisabira ubundi bagafashwa n’aba agent, abagera kuri 2,6% babasha kuzisabira.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Bimpe yavuze ko hari gahunda zo kunoza ikoranabuhanga mu Irembo, hagurwe uburyo bwo kubona serivisi kuri uru rubuga, aho bateganya kuzongera bakurikije izo umuturage asaba zikava ku zisaga 240 zikongerwa.

Ati “Nta mubare runaka wagenwe wo kongera serivisi zitangirwa ku irembo, kuko duteganya gukomeza kongeraho serivisi twibanda ku zo umuturage akenera. Ikindi nta gihe ntarengwa twagennye cyo kuba urubuga rwahagarara kongerwamo serivisi, ahubwo icyo duteganya ni ugukomeza kurwagura dukurikije ibikenewe n’Abanyarwanda”.

Iby’iryo koranabuhanga, Minisitiri Ingabire yabitangaje tariki ya 13 Werurwe 2025, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburingane bw’Abagabo n’Abagore, agaragaza uko Minisiteri ayoboye yegereje serivisi abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka