Volleyball: Police na APR zitangiye kamarampaka neza, ahandi bite?

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwe umunsi wa mbere wa kamarampaka (playoffs) mu mukino wa volleyball, aho amakipe ya POLICE na APR yatanze ibimenyetso byo kugera ku mukino wa nyuma.

Imikino ya kamaparampaka (playoffs) muri volleyball yatangiye taliki ya 14 Werurwe, aho amakipe ane ya mbere, agomba kwishakamo agera ku mukino wa nyuma.

Umunsi wa mbere waciye amarenga ko amakipe ya APR na POLICE VC ashobora kuzisanga ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya POLICE VC yabaye iya mbere yatsinze ikipe ya Kepler VC yabaye iya kane muri shampiyona amaseti 3-1 aha bivuze ko Police isabwa gutsinda umukino umwe gusa ubundi ikizera kugera ku mukino wa nyuma.

APR VC n’ubwo yatsinze RRA amaseti 3-2, bigaragara ko uyu mukino utoroheye APR VC ku buryo wawushingiraho uvuga ko APR izasezerera RRA ku buryo bworoshye n’ubwo bishoboka ahanini bishingiye ku musaruro APR imaze iminsi igaragaza no mu mikino mpuzamahanga.

RRA yagizweho ingaruka no kuvunikisha umukinnyi wayo Jennifer Tembo ubu irimo kugaruka buhoro buhoro, irasabwa gutsinda APR mu mukino wa kabiri nibura igategereza umukino wa gatatu bitaba ibyo yasezererwa muri ½ ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gusezererwa na POLICE VC umwaka ushize.

Kepler Women volleyball club, nubwo yagoye cyane ikipe ya POLICE VC, ikizere cyo gukomeza mu cyiciro gukurikira si cyinshi ahanini ujyendeye kuwo bahanganye (POLICE VC).

Kepler si iyo gutemerwaho ibisinde kuko ni umwaka wayo wa mbere irimo gukina muri shampiyona y’u Rwanda aho mu mwaka wayo wa mbere imaze gutwara imidari ibiri harimo uw’umuringa yegukanye mu gikombe cy’Intwari ndetse na Feza yegukanye mu irushanwa rya “Memorial Kayumba”.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe za Police vc na APR VC nazo zatanze ubutumwa ku nta ngiriro yiyi mikino. Police vc yabaye iya mbere muri shampiyona, yatsinze REG VC amaseti 3-1 naho APR VC yo yihererana KEPLER VC iyitsinda amaseti 3-0.

Police vc irashaka gukina umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo kuko kuva yashingwa muri 2023 itarabasha gukina umukino wa nyuma dore ko umwaka ushize yasezerewe muri ½ n’ikipe ya Kepler VC.

APR VC ifite amahirwe menshi yo gusezerera Kepler VC bijyanye nibyo umukino wa mbere wagaragaje gusa byose birashoboka kuko bagomba gukina umukino wa kabiri kuri uyu wa gatandatu ari nawo uzemeza niba APR ijya ku mukino wa nyuma cya bagomba guteghereza umukino wa gatatu.

Dore uko umunsi wa kabiri uteye

Kuwa gatanu taliki ya 21 Werurwe

Saa 18h00: Police vs Kepler (Abagore)
Saa 20h00: Police vs REG (Abagabo)

Kuwa gatandatu taliki ya 22 Werurwe

Saa 16h00: APR vs RRA (Abagore)
Saa 18h00: APR vs Kepler (Abagabo)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka