U Burusiya: Impano y’utumashini dusya inyama yateje impaka

Mu Burusiya, ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Vladimir Poutine ‘United Russia Political Party’, ryanenzwe bikomeye nyuma yo gutanga impano zigizwe n’indabo ndetse n’utumashini dusya inyama (hachoirs à viande/meat grinders), bihabwa ababyeyi bafite abahungu baguye ku rugamba muri Ukraine.

Ayo mahitamo y’impano zagenewe abo babyeyi bari mu cyunamo cy’abana babo, yavuzweho byinshi cyane cyane kuri bamwe mu baturage b’aho mu Burusiya, bavuze ko ari impano ‘ziteye isoni’ kandi zitari zikwiye guhabwa abo babyeyi, kubera ko hari uko utwo tumashini dusigaye dufatwa bidasanzwe mu Burusiya.

Akamashini gasya inyama, ubu ngo gafatwa nk’ikimenyetso gishushanya umubare munini w’abasirikare b’u Burusiya, bamaze kugwa mu ntamabara muri Ukraine, bikavugwa ko kohereza abasirikare b’u Burusiya muri Ukraine, bisa no kubashyira mu mashini isya inyama ngo bapfe, nubwo u Burusiya butigeze bugaragaza imibare nyayo y’abasirikare bapfuye kuva muri Gashyantare 2022 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘The Guardian’.

Gusa, BBC ishami rikorera mu Burusiya ryatangaje ko abasirikare b’icyo gihugu basaga 91,000 ari bo bari bamaze kugwa muri iyo ntambara, kugeza mu mpera za 2024, mu gihe aba Ukraine basaga 46,000.

Bamwe mu bayobozi bakuru b’iryo shyaka riri ku butegetsi, kuri uwo munsi batanga izo mpano zidasanzwe, ngo bateraniye mu gace kitwa Mourmansk nyuma bifotoza amafoto baseka, bahagaze iruhande rw’abo babyeyi, mu gihe bo bari bafite mu biganza izo mpano.

Ayo mafoto agaragaza bamwe muri abo babyeyi bahabwa izo mpano, yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rw’aho mu Burusiya rwa ‘VKontakte’, kuri konti y’iryo shyaka riri ku butegetsi, aherekejwe n’amagambo agira ati “Babyeyi beza bakundwa, aha ni ukubashimira umuhate wanyu n’urukundo mwashyize mu kurera abana banyu mukabakuza”.

Iryo shyaka ryashimangiye ko izo mpano zatanzwe mu rwego rwo gushimira abo babyeyi bafatwa nk’intwari, hagamijwe kwishimana na bo ku munsi mpuzamahanga w’abagore, ubusanzwe wizihizwa tariki 8 Werurwe ku Isi yose, ariko ukaba wizihizwa bikomeye aho mu Burusiya.

Bamwe mu baturage bakoresha urwo rubuga nkoranyambaga, bavuze ko izo mpano zahawe abo babyeyi ziteye isoni ndetse zidakwiye, na cyane ko igisirikare cy’u Burusiya ngo gishinjwa kuba gikoresha uburyo bw’imirwanire muri Ukraine, bugereranywa n’akamashini gasya inyama, ni ukuvuga, gukomeza kohereza abasirikare benshi mu ntambara, nubwo baba bagerayo bagapfa.

Nyuma yo kubona abantu benshi banenze izo mpano, iryo shyaka ryamaganye ayo magambo atarimo ubumuntu akoreshwa n’abazinenga, bavuga ko izo mashini zisya inyama zitari kuba ziri mu bigize izo mpano zatanzwe, ariko ngo hari umwe muri abo babyeyi wayisabye kandi ko nta cyari gutuma bayimwima nk’uko byahamijwe na Meya w’ako gace zatangiwemo Maxime Tchengaïev, na we akaba ari umwe mu banyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi.

Nyuma kuri urwo rubuga nkoranyambaga, hashyizweho videwo y’umugore uvuga koko ko yari akeneye iyo mashini, ndetse ashaka no kuzayigura, bityo agashimira abagize iryo shyaka riri ku butegetsi ko bayimuhaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka