Umuhanda twahawe waje uherekejwe n’ikigeragezo - Abaturage ba Ruheru
Abatuye mu Gasantere ka Kabere gaherereye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bahangayikishijwe n’igisimu gifukurwa n’amazi aturuka mu muferege w’umuhanda batunganyirijwe.

Ni umuhanda wapfaga kenshi, byatumye ushyirwamo kaburimbo mu gice cyahoraga cyangirika.
Imiferege yakozwe muri icyo gice kirimo n’amazu menshi y’ubucuruzi yayoboye amazi ahantu hamwe ku buryo aho iyo miferege igarukira, hari n’agateme kari mu muhanda, hamaze kwikora umukoki munini ugenda wiyongera uko amazi y’imvura ahamanukiye.
Igihangayikishije abatuye muri kariya gace ni uko hanyura abantu benshi harimo n’abana bava banajya ku ishuri, ku buryo n’ubwo kugeza ubu abagiye bagwamo nta wapfuye, bakaba baravunitse gusa, hari impungenge ko amaherezo hari n’abazapfiramo.

Uwitwa Habiyambere agira ati “Hano hanyura abana benshi bava ku ishuri. Ejobundi haguyemo umwana w’umuturanyi. Umubyeyi yasabye ubuyobozi ko hasubirwamo bazirikana ko n’ubwo ntawurapfiramo, bishoboka, bakaba bagomba gukumira ikibazo kitaraba. Nta kirakorwa!”
Delphine Mukanyandwi utuye mu nzu iri hafi y’uwo mukoki agira ati “Iki cyobo kiratubangamiye.
Nk’ejobundi haguyemo umwana, tugira amahirwe bamukuramo ari muzima ariko yamaze iminsi atajya ku ishuri nyine yaravunitse.”
Akomeza agira ati “Hano hajyaga hanyura imodoka zigiye epfo iyo mu Igambiriro, ariko nta yikihanyura kubera iki cyobo. Urabona ko n’akararo gasigaye kari mu manegeka. Umudamu umwe wari uhetse umwana yavuye gushesha arokamo. Hari mu kagoroba, abagabo baraza baramuzamura.”
Uwitwa Mukashema na we amwunganira agira ati “Umukecuru bita Mama Bingwa yari avuye gushesha hariya, ashatse kubererekera abo bari bagiye guhura agwamo. Iki gikoki kiratubangamiye!”
Ba nyir’amazu ari hafi y’uwo mukoki na bo bahangayikishijwe n’uko babona uzabasenyera, ku buryo hari n’abahubatse inzu y’ubucuruzi ubu idakoreshwa kubera umukoki wayisatiriye.

Marie Louise Mukamazina, nyiri iriya nzu y’ubucuruzi itifashishwa yanagaragarije urwego rw’Umuvunyi rwasuye abatuye mu Murenge wa Ruheru tariki 13 Werurwe 2025 ko bahangayikishijwe no kuba nta gikorwa ngo kiriya kibazo gikemuke nyamara badahwema kukigaragariza ubuyobozi.
Yagize ati “Twagerageje kwandika, no ku Karere twarahageze, ariko nta gisubizo baraduha. Icyakora bigeze kuza batubwira ko hazubakwa ruhurura, ariko na n’ubu turacyategereje.”
Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ufite mu nshingano ze ibijyanye n’inyubako yabwiye umuvunyi
wungirije wagejejweho icyo kibazo ko hafashwe icyemezo cy’uko abafite inzu ziri hafi y’uriya mukoki.

bazabarirwa agaciro kazo, bakishyurwa bakavamo, kandi ko yizeraga ko abagenagaciro bamaze
kubageraho. Ngo baraza kubyihutisha.
Kandi ngo begereye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), ari na cyo
cyatunganyije uriya muhanda, kibemerera ko hazubakwa ruhurura imanura amazi kugeza hepfo
y’ahatuwe. Bategereje ko ibyo bemerewe bizashyirwa mu bikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|