Nje gusogongeza abakunzi banjye kuri Album yanjye - Lionel Sentore

Lionel Sentore wamamaye mu njyana gakondo yageze i Kigali mu kwitegura igitaramo cye azamurikiramo Album ye ya mbere yitiriye indirimbo “Uwangabiye” yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.

Lionel usanzwe ubarizwa mu Bubiligi yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe, ari kumwe n’umugore we ndetse n’umwana babyaranye.

Aganira n’Itangazamakuru , Lionel Sentore yavuze ko agenzwa no kumurika Album ye no kongera gusabana n’inshuti ze.

Ati “Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, ariko si igitaramo kinini cyane, gusa ni uguhura n’abakunzi banjye, nkabasogongeza Album yanjye, ubundi nkabataramira.”

Yavuze ko Album ye iriho indirimbo 12, ndetse bifashe igihe cy’umwaka umwe kugirango ibe irangiye. Kuri Album ye yakoranye n’abahanzi barimo Elysee Bigirimana, Mike Kayihura ndetse na Angel basanzwe ari inshuti ze.

Igitaramo cya Sentore kizaba tariki 27 Werurwe 2025 kuri Atelier du Vin, kandi yitezeho azifatanya n’abandi bahanzi. Lionel Sentore yavuze ko kwitirira Album ye indirimbo ‘Uwangabiye’ bituruka mu kuba yarahinduye amateka ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka