Amafoto 30 utabonye y’igitaramo cya The Ben
The Ben, umuririmbyi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika (USA) yakoze igitaramo cyashimishije abatari bake kuburyo cyarangiye bamwe batabyifuza.

The Ben yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party, cyabaye ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017.
Icyo gitaramo yagikoze nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ataba mu Rwanda kuko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo yashyize hanze akiri mu Rwanda ndetse n’izo yasohoye amaze kugera muri Amerika, zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.
Izo ndirimbo zose yaziririmbye mu buryo bw’imbona nkumve (Live) mu gihe kirenga isaha, ibintu bitamenyerewe muri muzika Nyarwanda.
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku yanyuma wabona abitabiriye icyo gitaramo bamwenyura, bamwe bashyira amaboko hejuru abandi bo bafite za telefone zabo bafatama amafoto n’amavideo, bizabera urwibutso.

Bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bahamya ko icyo gitaramo The Ben yakoze ari icy’amateka, kigaragaza ko muzika nyarwanda imaze gutera intambwe ijya imbere.
Kubera ibyishimo, The Ben yongeye kugaragaza amarangamutima maze ararira. Bamwe mu bakunzi be nabo ntibabasha kubyakira nabo basuka amarira.

The Ben yashimiye Abanyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange akurikije uburyo yakiriwe n’uburyo abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cye.
Yataramye ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Bruce Molodie, Charly na Nina, Yvan Buravan n’abandi batandukanye bakoranye indirimo barimo Tom Close.
Andi mafoto yaranze igitaramo cya The Ben



























Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
ngewe iki navuga kbs ben nakomerezaho kandi arashoboye ndamukunda cyane kandi abahanyi nyarwanda muri rusange bakomerezaho natwe niryo shema ryacu nka banyarwanda mukomerezaho kbs
Ese Mwampuza Na Meddy Hana Theben
the ben turagukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeee ubu nitwa the bencky abafana bawe tukurihafi
ohhhh Ilv u s mch kd uz icy ukr
The ben ndamwemera ikibazo nuko yiyemera kdi adakaze kuruta abandi nakomerezaho
the ben najye ndmukunda ndifuza koyaza muri uganda
The ben ni musaza wanjye ndamushima
Nukuri the ben arashoboye pe kd abandi bahanzi bakwiriye ku mwigiraho kuko ubwenge burarahurwa!
The Ben Sinagije amhirwe yokwitabira igitaramo ark sukomwanga abamukunda turibenshi abitabiriye nibo bacye
roho habibi ni danje kbs ndamukunda simuryarya uwo ni the ben
Ben numuntu w,umugabo kabisa nakomereze aho yamamare nahandi hose kwisi
twaramwishimiye cyne n umusaza kbx.natwe urubyiruko tumuri inyuma.