
Bamwe batangiye kugurisha amatungo yabo, kubera kubura ubwatsi bwo kuyagaburira, nk’uko umwe muri bo Tuyambaze Célèstin yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Abenshi baretse korora kubera gupfusha umurima wose w’ubwatsi bityo bagafata umwanzuro wo kugurisha amatungo. Nka njye nahoranye inka nyinshi noroye n’ihene eshanu ariko ubu mfite inka imwe n’ihene imwe, none aho kugira ngo zicwe n’inzara sinazigurisha!”

Niyoyita Denny nawe asanga uburwayi bw’urubingo bwarabagizeho ingaruka mu mushinga w’ubworozi. Ati “Tuziko kuragira ku gasozi bitemewe, ariko aho kugira ngo itungo ripfe, uremera ugacungana n’ubuyobozi ukishora ukarisohora. Uurubingo rwari ingirakamaro none rwararwaye burundu,Leta nigire icyo ikora iduhe ubwatsi.”
Niyireba Remy Titien, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga bari guhugura abaturage kugira ngo nabo bagire ubumenyi bwo kurwanya iyo ndwara, mu turere twose twibasiwe n’iyo ndwara.
Ati “Mu bushakashatsi twakoze mu 2013 mu turere 12 twagiyemo twasanze Kirehe iri hejuru. Aba bakozi duhugura tubafitiye icyizere ko bazatanga ubutumwa ku baturage mu gukumira iyi ndwara no kuyirandura burundu.”
Niyireba arasaba buri wese ufite urubingo rufite ikibazo kururandura rukanatwikwa kugira ngo iyo ndwara adakomeza gukwirakwira.
Arabasaba kandi gutegura imirima hakiri kare kugira ngo RAB iboherereze ubwatsi bwiza bwo gutera hagamijwe kubonera amatungo ubwatsi bufite ubuziranemge.
Abahuguwe bagaragaje inyungu y’ubumenyi bakuye mu mahugurwa, bukazabafasha kwigisha abaturage uburyo bazahangana n’ikibazo cy’indwara y’urubingo baharanira kuyirandura burundu bakitabira n’igihingwa gishya Leta igiye kubagezaho.
Iyo ndwara yibasiye cyane uturere twose tugize intara y’iburasirazuba,hakiyongeraho n’uturere twa Nyabihu, Nyanza na Rurindo.
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze kubwiyo nkuru wakoze arko iyo foto ni iyomukarere ka Huye ntabwo ari kirehe