Seyoboka yanze umwunganira mu mategeko

Sous Lieutenant Seyoboka Henry Jean Claude ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanze umwunganira mu mategeko witwa Me Uwimana Channy.

Uyu mwunganizi yari yamuhawe n’Urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko, nyuma yo kugaragariza urukiko ko atabasha kwishyura umwunganira kuko atishoboye.

S/L Seyoboka yanze umwunganira mu mategeko yahawe ngo ashaka kwishyurirwa na Leta uwo yifuza
S/L Seyoboka yanze umwunganira mu mategeko yahawe ngo ashaka kwishyurirwa na Leta uwo yifuza

Muri uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rw’ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, Seyoboka yavuze ko yifuza gukomezanya na Me Nkundabatware Albert bari batangiranye urubanza akishyurwa na Leta.

Seyoboka yavuze kandi ko abyemererwa n’amategeko kwishyurirwa na Leta umwunganira yifuza, ashingiye ku masezerano avuga ko u Rwanda rwagiranye na Canada cyamwohereje kuburanira mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Seyoboka ari gutinza urubanza, nta burenganzira afite bwo kwanga umwunganira agenerwa n’urugaga, mu gihe avuga ko atishoboye.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati” Amategeko avuga ko iyo umuntu yavuze ko adafite ubushobozi bwo kwishyura umwunganira mu mategeko, Urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko rumugenera umwunganira ku buntu.

Ibyo Seyoboka avuga byo kwishyurirwa na Leta umwunganizi ntibishoboka, kuko Leta ntiyishyurira umwunganizi uwoherejwe kuburanira mu Rwanda, ahubwo yishyurira umwunganizi uwo urukiko rwo hanze rwaburanishije, rugafata umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda ngo akomeze kuhaburanira.”

Nyuma yo kumva impande zombi urubanza rwanzuye ko urubanza rusubikwa, Seyoboka agakusanya ibimenyetso avuga ko bimwemerera kuzishyurirwa na Leta umwunganizi akazabishyikiriza urukiko, urubanza rukazasubukurwa tariki ya 27 Mutarama 2017.

Seyoboka yoherejwe na Canada agezwa mu Rwanda tariki 17 Ugushyingo 2016.
Yaje kuburana ku byaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka