Uko kwagura imihanda muri Kigali biri gukorwa (Amafoto)
Yanditswe na
KT Editorial
Imirimo yo kwagura imihanda ireshya n’ibilometero 54 yo mu mujyi wa Kigali yaratangiye.

Imirimo yahise itangira ku buryo mu minsi ya vuba izongera gukoreshwa.
Imihanda igomba kwagurwa iri mu bice bibiri. Igice cya mbere, hazakorwa umuhanda uva kuri “Rond-Point” yo mu Mujyi kugera mu Gatsata n’umuhanda uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga, umuhanda wa Nyacyonga-Nduba uzavugururwa, hanagurwe umuhanda wa Nyamirambo ndetse n’uwo mu Rugando.
Ibi bikorwa byatangiye muri uku kwezi kwa Mutarama 2017 bizarangira bitwaye miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika, arenga miliyari 63RWf.

Uyu muhanda ugana Nyabugogo uturutse mu mujyi uzaba munini numara kwagurwa.

Imihanda yatangiye gukorwa

Imihanda iri kwagurwa

Hatangiye gukorwa za pavoma (pavements) zo ku nkengero z’umuhanda wa Muhima.

Uku ni ko hagaragara.

Amazu yashyizweho ibimenyetso azasenywa hagurirwe umuhanda.

Aha hazwi nko kuri Prince House i Remera hazongerwa umuhanda uhanyura ugana ahazwi nka Rwandex.

Ku gice cy’ahahoze isoko rya Nyabugogo kiri ku kizagurwa hakorwa umuhanda.

Aha hahoze isoko rya Nyabugogo hari gusenywa kugira ngo hazagurirwemo umuhanda.

Nyabugogo ahagomba kwagurirwa imihanda amazu yarahari yarasenywe

Metro zigera kuri ebyiri ni zo zizongerwa hagurwa uyu muhanda ugana Nyabugogo.

Muhima ahazagurirwa umuhanda hari gutunganywa

Umuhanda wo ku Muhima uzongerwa watangiye gutunganywa
Photos : Natacha Batamuriza
Ohereza igitekerezo
|
Bibuke bashire ni mirongo mu mihanda iyobora abashoferi no gukurikiza icyerkezo neza aho bagiye, iyo umushoferi ari mu murongowe yashaka guhindura ajya mu wundi agakoresha sign kinyoteri bituma undi amenya icyo ashaka gukora ntabwo bimeze nko kugendera mu muhanda utarimo imirongo ko buri wese aba ameze nkayo yiyobora akenshi biteza impanuka za hato na hato. imirongo ni ngombwa cyane iyo uyikurikije neza irinda impanuka cyane , nko muri round about urebye nkiriya ya KBC ubonako nta mirongo irimo kandi ubona ari ronnd about nini.imirongo mu muhanda ni ngombwa.
Nibyiza cyane hari nka hari amakorosi ubona utagomba kubamo nko kuva hariya mugitega ujya inyamirambo kuri onotracome no kuva kwa mutwe ugana kuri 40 ariya makorosi urebye ubona adafite umumaro , uyakuyemo umuhanda uturuka mu mujyi ukawurambura neza ushobora kunyuramo imodoka 4 ebyiri zizamuka nizindi zimanuka kandi urebye no kuruhande aho abanyamaguru bagendera uturutse kuru 40 uzamuka kugeza hafi kuri stade regional ziriya ruhurura zishobora gupfundikirwa hama naho hagakoreshwa nku muhanda hazajya hagira ikibazo kiba bagashaka aho bazajya bapfundura bakagikora, himihanda yose iriya yi nyamirambo ishobora kwakira imodoka ebyiri ebyiri nuwa nyakabanda nawo birashoboka riraya korosi rishobora kuvamo umuhanda ukagororoka, rihura zigapfundikirwa naho hagakoreshwa nku muhanda.ubundi mu mujyi nahanu usanga ruhurura zipfunduye nimba dushaka ko ujyi usukura nuko umwanda utagomba kugaragara.
Njewe mbona bari guhera kumuhanda Kicukiro-Nyamata wenda bakagarukira kukiraro cya Nyabarongo kuko uriya muhanda uteye inkeke kbsa.
Nibyiza cyane hari umuhanda mbona hari undimuhandana ucyenewe gukorwa umuhanda uturuka rwandexi kwa gasinga ukambuka mumyembe kimihurura Rwanda revenue wagabanya ambutiyaje cyane murakoze