Aba bahinzi bavuga ko aka karere gashobora guhura n’ikibazo cy’inzara, kuko ubusanzwe iki kibaya cyafatwaga nk’ikigega cy’imyaka itunga abagatuye, bakanasagurira igihugu by’ Uburundi na Congo by’abaturanyi.
Mu gihembwe cya Kabiri cy’ihinga bari bahinze umuceri, ibishyimbo ndetse n’ibigori, ariko ngo mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira umwaka ushize imvura ntiyongeye kugwa, bituma imyaka yose bari barahinze yuma.
Hakizumwami Pie uhinga muri iki kibaya, avuga ko kubera izuba ryinshi bahuye naryo rigatuma ntacyo baramura mu mirima, batangiye kwibasirwa n’ikibazo cy’inzara.
Yagize ati « Guhera mu kwezi k’Ukwakira 2016 ibigori twahinze byari byatangiye kumera, ariko imvura yasise irekeraho kugwa biruma, ubu twiteguye guhura n’ikibazo cy’inzara nta kundi. »
Maniraguha Laurence nawe uhinga muri iki kibaya, agira ati « Nari nahinze ubunyobwa ariko bwose bwarumye. Ubu dufite inzara kuko izuba ryaraduteye ubu mu kibaya hose ubona gutya imyaka yarumye wakubitamo umwambi umuriro ukaka.»
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yemeza ko muri iki kibaya koko hateye amapfa kuburyo umusaruro uzaba mucye cyane ugereranyije n’uwari usanzwe, bakaba bagoiye kureba icyakorwa ngo bakumire inzara yazaterwa n’iki kibazo.
Yagize ati « Tugiye gutangira gutekereza no gusuzuma neza kugirango tumenye icyo tuzafasha . »
Mu turere dutandukanye tw’igihugu twahuye n’amapfa, Leta y’u Rwanda yagiye ibafasha mu kubona ibiribwa, mu gihe bategereje ko ibihe biba byiza.
Leta kandi yatangije uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga, kugirango ubuhinzi burusheho gutera imbere kandi bureke gushingira gusa ku bihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|