Rusizi: Bugarijwe n’amapfa kubera izuba ryacanye rikumisha imyaka

Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, baravuga ko bugarijwe n’amapfa kubera ko imvura yabuze imyaka ikuma.

Imirima y'ibigori yarumye
Imirima y’ibigori yarumye

Aba bahinzi bavuga ko aka karere gashobora guhura n’ikibazo cy’inzara, kuko ubusanzwe iki kibaya cyafatwaga nk’ikigega cy’imyaka itunga abagatuye, bakanasagurira igihugu by’ Uburundi na Congo by’abaturanyi.

Mu gihembwe cya Kabiri cy’ihinga bari bahinze umuceri, ibishyimbo ndetse n’ibigori, ariko ngo mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira umwaka ushize imvura ntiyongeye kugwa, bituma imyaka yose bari barahinze yuma.

Hakizumwami Pie uhinga muri iki kibaya, avuga ko kubera izuba ryinshi bahuye naryo rigatuma ntacyo baramura mu mirima, batangiye kwibasirwa n’ikibazo cy’inzara.

Yagize ati « Guhera mu kwezi k’Ukwakira 2016 ibigori twahinze byari byatangiye kumera, ariko imvura yasise irekeraho kugwa biruma, ubu twiteguye guhura n’ikibazo cy’inzara nta kundi. »

Maniraguha Laurence nawe uhinga muri iki kibaya, agira ati « Nari nahinze ubunyobwa ariko bwose bwarumye. Ubu dufite inzara kuko izuba ryaraduteye ubu mu kibaya hose ubona gutya imyaka yarumye wakubitamo umwambi umuriro ukaka.»

Abatuye ikibaya cya Bugarama ngo bugarijwe n'ikibazo cy'inzara
Abatuye ikibaya cya Bugarama ngo bugarijwe n’ikibazo cy’inzara

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yemeza ko muri iki kibaya koko hateye amapfa kuburyo umusaruro uzaba mucye cyane ugereranyije n’uwari usanzwe, bakaba bagoiye kureba icyakorwa ngo bakumire inzara yazaterwa n’iki kibazo.

Yagize ati « Tugiye gutangira gutekereza no gusuzuma neza kugirango tumenye icyo tuzafasha . »

Mu turere dutandukanye tw’igihugu twahuye n’amapfa, Leta y’u Rwanda yagiye ibafasha mu kubona ibiribwa, mu gihe bategereje ko ibihe biba byiza.

Leta kandi yatangije uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga, kugirango ubuhinzi burusheho gutera imbere kandi bureke gushingira gusa ku bihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ahamya ko izuba ryangije imyaka
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ahamya ko izuba ryangije imyaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka