Club “Imboni zarwo” iratangaza ko batazategereza integanyanyigisho rusange ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu mashuri kuko babitangiye.
Bamwe mu bahinzi bakoresha imashini mukuhira imyaka yabo muri iki gihe cy’impeshyi, baravuga ko byabagabanyirije imvune n’ikiguzi batangaga ku bakozi.
Bamwe mu bari bato muri Jenoside baburanye n’ababo bakomeje gushakisha niba hari abo babona, kuko batazi aho bakomoka bikabagiraho ingaruka.
Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yahamagariye ibihugu kwita ku buhahirane mu rwego rwo kwirinda gusabiriza.
Kuri iki cyumweru ubwo haba hakinwa umukino wa Rayon Sports na Kiyovu, Rayon irawifashisha mu kuzamura amafaranga yo gusinyisha Kwizera Pierrot na Emmanuel Imanishimwe
Perezida Kagame yibukije abagabo ko bagomba gufata iya mbere mu gushyigikira no guharanira ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
“Burera Beach Resort Hotel” yubakwaga ku Kiyaga cya Burera yuzuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba butangaza ko buri mu myiteguro ngo itangire kwakira abahagana.
Murekatete Odette, wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yinjiza ibihumbi 500 buri kwezi kubera guhinga kamaramasenge zisa n’izidasanzwe.
Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside mu Bisesero, Umurenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi ku wa 08 Nyakanga 2016 yashyikirijwe amzu yubakiwe na Good News International.
Uruganda rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) ruvuga ko rwanenzwe kutorohereza abacuruzi n’abubatsi kubona sima rukora, bigatuma igihugu gikomeza kuyitumiza hanze.
Polisi mu Karere ka Muhanga iratangaza ko hari abamotari bakomeje kugaragaza imyitwarire mibi rimwe na rimwe bakanakora ibyaha bitwaje Polisi.
Tumwe mu tuzu tw’amazi abatuye muri Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza bubakiwe twatangiye kwangirika batarabona amazi.
Ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore muri Afurika, ryageneye Perezida Kagame igihembo cy’intangarugero mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba i Nariobi muri Kenya bizihije umunsi wo kwibohora, bashimira ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zabohoye igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko amafaranga asaga 40% mu yagenewe ibikorwa by’ubukungu, azagarukira abaturage binyuze mu guhabwa imirimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatanze icyizere ku iyubakwa rya Hotel Kivu Marina Bay, buvuga ko izaba yuzuye mu uy mwaka.
Abarwayi ba diyabete bakurikiranirwa ku bitaro bya Kibagabaga bashyiriweho aho bakirirwa hihariye bikabarinda ingaruka mbi bahura nazo bari ku mirongo.
Perezida wa Repubulika ya Centre Afrique Faustin Archange Touadera yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Jean Baptiste Habyalimana guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Rondpoint yari isanzwe kuri Kigali Convention Centre haruguru ya KBC yafunzwe burundu mu rwego rwo kwakira neza abashyitsi.
Amatsinda y’amakinamico aturuka henshi ku isi, yongeye kuzana mu Rwanda, iserukiramuco ryiswe ’ubumuntu’, aho bavuga ko imitima ya benshi ihafatirwa.
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya muri Kigali ya Kigali Convention Centre, kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016.
Umuhanzi Maurix aratangaza ko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Tera imbuto y’urukundo” arenganura umuntu mu rurukiko, bamwe mu bakunzi be batangiye kumwiyambaza ngo abunganire mu manza.
Abatuye Akagali ka Rutonge gaherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bujuje ibiro by’akagari bivuye mu ngufu n’amafaranga byabo.
Katende Abraham Semwogerere, ukomoka muri Uganda, amaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Nyakanga 2016.
Bamwe bagore bakora ubukorikori no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu Karere ka Bugesera bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo.
Abaturiye Parike y’Akagera mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi i Kayonza baravuga ko ikibazo cy’ibitera bibonera cyabaye agatereranzamba.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Bugarama baravuga ko babangamiwe n’indaya zibatwara abagabo bagasigara bahangayikishwa no kurera abana babyaranye.
Umuryango w’Aba-Islam mu Rwanda (RMC) uvuga ko Leta y’Ubumwe yababohoye kimwe n’abandi Banyarwanda ikanababohora mu buryo bw’idini.
Mu gutangiza "ALL IN" Campaign, Madamu Jeannette Kagame yabajije impamvu urubyiruko 49% ari bo bonyine bisuzumishije SIDA, nyamara ari cyo gice kinini cy’abandura icyo cyorezo.
Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi byibwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 17FRW n’abakekwaho kubyiba 27.
Kuba hari imiryango yasezeranye mu Karere ka Gakenke ariko ikaba itanditse mu gitabo cy’irangamimerere bituma hari ababyitwaza bagahohotera abo bashakanye.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arasaba abagoronome guhagurukira ikibazo cy’abana bagwingira kigacika burundu.
Ikipe ya Muhanga itsinze Rayon 1-0, Apr Fc ihita yegukana igikombe n’ubwo isigaje gukina na As Kigali
Itsinda ry’abakirisitu ryizera ko inkuru zose zanditse muri bibiliya ari ukuri, ryakoze inkuge (ubwato bunini) bwatwaye miliyoni 100 z’Amadorali.
Abaturage b’I Rambura mu kagari ka Rugamba basaba ko bakorerwa amaterasi nyuma y’uko aho ayakozwe yatanze umusaruro ufatika.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze bashimira ubuyobozi bwabavanye muri nyakatsi, bagatura ahantu heza mu gihe batumvaga ko byashoboka.
Abagize komite za Girinka mu nzego z’ibanze i Nyabihu barasabwa ubunyangamugayo mu nshingano bahawe hirindwa ko haba ibibazo muri Girinka.
Abaturiye ruhurura ya Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bariruhutsa nyuma yo gutunganywa kuko itazongera kubangiririza.
Ikipe ya Rayon Sports na Muhanga kuri uyu wa kane, aho iza gukina yaruhukije bamwe mu bakinnyi benshi bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro
Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko z’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), irasaba ibisubizo by’umutekano muke kugira ngo akarere kose kadahungabana.
Umuyobozi wa Islam mu Karere ka Kayonza, Sheikh Nshimiyimana Mubarak, avuga ko uwashaka gushora aba-Islam mu iterabwoba atabona aho amenera.
Minisitiri w’Intebe wa Islael, Benjamini Netanyahu, aratangaza ko guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside ari ugukomeza kubima urwinyagamburiro banyuzamo ibitekerezo by’amacakubiri.
Serivisi mbi, avuga ko zirimo gutunganyirizwa nabi indirimbo no kuzitindana, zatumye umuhanzi Lil G ashinga iye studio.
Minisitiri w’Intebe wa Islael na Perezida Paul Kagame baratangaza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu kuzamura iterambere ry’abaturage.
Ikipe ya Rayon Sports bitarenze muri Mutarama 2017, iraba ifite ikibuga cyayo cy’imyitozo, ndetse ikazagikoreraho n’indi mishinga miremire iteganya imbere.
Ubuyobozi bw Hotel CIVITAS buratangaza ko imirimo yo kwakira abayigana ikomeza gukorwa nk’uko bisanzwe.