Abo baturage baremeza ko bakora ibishoboka byose bakita ku matungo yabo, ariko bikaba iby’ubusa isazi zigakomeza kuyabuza amahoro.
Aba baturage bakomeza abavuga ayo masazi yanatumye umukamo ugananuka, kuko ngo nk’uwakamaga litiro eshanu z’amata ku munsi asiga akama litiro ebyiri gusa nabwo byamugoye kuyabona kuko inka iba yajujubijwe n’amasazi; nkuko Emmanuel Mirindi abivuga.
Agira ati “Nahoze mbivuga nti ‘ese iyi nka ko itagitanga amata ni ukubera iki? mbajije abasaza bambwira ko ari isazi zibitera!
Kandi ko ko isazi zirakabije, nkubu nakamaga litiro zisaga eshanu k’umunsi ariko kubona ebyiri ni ah’Imana.”
Akomeza avuga ko yita ku nka ze ariko bikanga bikaba iby’ubusa isazi ntizipfe. Asaba Leta ko yabafasha kubona umuti wirukana isazi bakava mu gihombo baterwa no kutabona umusaruro w’amata.
Nikuze Mariya nawe avuga ko inka ye yari intangarugero mu bunini no mu mukamo none kubera isazi ntigitanga umusaruro.
Agira ati “Yari nini cyane abantu bayitangarira, awayinyuragaho wese yagendaga ayifotoye none imaze kuzingama ntikirya kubera isazi. Leta itugeragereze itugezeho imiti wenda tukajya tuyigura ariko iboneke turababaye.”
Furaha Aline, uhagarariye ikuzanyirizo ry’amata rya Kirehe nawe yemeza ko umusaruro w’amata wagabanutse kuko iryo kusanyirizo ritakibona amata ahagije.
Agira ati“Aya mezi twabaga twakira amata menshi cyane nka litiro 700 (z’amata) ku umunsi. Ubu ntiturenza litiro 300 kubera ikiza cy’isazi zibasiye amatungo ntabashe kurisha neza.
Ugiye no munsi y’inka ngo arakama isazi zikaba nyinshi k’uburyo zikubita umukamyi amata akaba yakwangirika.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burahamagarira aborozi kwita ku nka zabo bazoza kugira ngo barebe ko ayo masazi yagabanuka; nkuko Nsengiyumva Jean Damascene, umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu abivuga.
Agira ati “Umworozi mwiza ni uwita ku matungo akabona umusaruro, icyo kibazo cy’isazi kizakemurwa no kwita ku matungo muyoza.
Imiti n’amapombo birahari ,mwegere abashinzwe ubworozi mu mirenge babagire inama zo guhashya izo sazi kandi n’ubuyobozi bw’akarere tuzabafasha.”
Kirehe ni kamwe mu turere tw’intara y’iburasirazuba tugizwe n’abaturage benshi batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|