
Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyakozwe n’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi (WASAC) gifatanyije na RURA na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ku wa kane tariki ya 05 Mutarama 2017.
RURA ntabwo isobanura neza ibihano nyabyo bizahabwa abatazakurikiza ibyo biciro bishya by’amazi ariko ihamya ko ba rwiyemezamirimo batazabikurikiza bazajya babanza kujya kwisobanura mu nzego za leta.
Nyuma yaho nibwo hazajya hamenyekana igihano nyacyo gikwiriye uwo rwiyemezamirimo bitewe n’icyaha yakoze mu kudakurikiza ibyo biciro.
Guhera tariki 01 Mutarama 2017, mu bice byose by’icyaro amazi atangwa hatabayeho kuyakuruza ingufu z’amashanyarazi, yavuye ku 10RWf ku jerekani imwe, agera ku 8RWf.
Ijerikani imwe y’amazi ava ku isoko barinze kuyakuruza ingufu z’amashanyarazi, igurwa 20RWf avuye kuri 30RWf.
Amazi atangwa hakoreshejwe ingufu ziturutse kuri mazutu, agurwa 25RWf ku ijerikani, avuye kuri 50RWf ku ijerikani.
Naho amazi atangwa hakoresheje ingufu za “turbo” ni amafaranga 19RWf ku ijerekani avuye kuri 24RWf ku ijerikani.
Hari n’amazi ngo atangwa hakoreshejwe izindi ngufu yo ngo atangwa ku mafaranga 16RWf ku jerekani, avuye kuri 20RWf ku ijerikani.
Umuyobozi wa WASAC, James Sano avuga ko ibyo biciro abantu bose bagomba kubimenya kugira ngo hatazagira ababahenda.
Agira ati “Ni ukugira ngo abaturage babimenye ntihazagire umuntu ubahenda, kandi uturere twose natwo tubimenye ko tugomba gusinya amasezerano na ba rwiyemezamirimo.”

Uhagarariye ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bashakisha bakanatanga amazi, Eng Sebikwekwe Cyprien ahamya ko ibiciro bishya by’amazi bizakurikizwa.
Agira ati “Ibi biciro twarabyishimiye kuko inyigo twayigizemo uruhare; tuzakurikiza iyi gahunda.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Yves Bernard Ningabire avuga ko kubona amazi ahendutse ari ikintu kimwe. Ariko ngo kuyabona mu buryo burambye ni ikindi gikomeye ubuyobozi bw’uturere bugomba kwitaho.
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo bibareba mubisobanukirwe neza, biriya ni ibiciro by’amazi y’icyaro acungwa n’uturere arimo. Don’t confus thinks. ibya WASAC ntibirahinduka!!!!!
IKIBAZO TWE ABATURAGE DUFITE SI IGICIRO CY’AMAZI AHUBWO NI AMAZI ATABONEKA. NBESE UBUNDI AYO MAZI BAVUGA ARI HEHE??
URUGERO NI UKO NAFASHE MUBAZI (COMPTEUR)MUKWA KANE N’UBU NKABA NTARAVOMA PE!!!BABANZE BADUHE AMAZI IBICIRO NABYO BIZAGABANUKA.
Ese ko mutadusobanuriye neza ibi biciro byagabanutse ntago bireba abakoresha amazi ya WASAC?