Ikibuga cya Pépinière cyakomorewe isubira muri Shampiona
Nyuma y’ibiganiro hagati ya Ferwafa n’ikipe ya Pépinière yemeye gusubira muri Shampiyona aho izasubukurira ku mukino wa Rayon Sports.
Nyuma y’aho ikipe ya Pépinière yari yatangaje ko ivuye muri Shampiyona, iyi kipe nyuma y’ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru n’iyi kipe isanzwe ibarizwa ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, baje kwanzura ko iyi kipe ikomeza gukinira imikino yayo ku kibuga cyo ku Ruyenzi, aho kuzanwa i Kigali nk’uko yari yabisabwe.

Harebwe inyungu z’abakunzi b’umupira w’amaguru, iyi kipe isubira muri Shampiona
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Pépinière Munyankumburwa Jean Marie Vianney, yadutangarije ko biteguye gusubira muri Shampiona, bakazategereza umwanzuro uzafatwa ku mikino batakinnye.
"Twamaze kumvikana, icya ngombwa kwari no kureba ku nyungu z’abaturage kuko no mu nshingano za Ferwafa harimo kwegereza abaturage ibyiza by’umupira w’amaguru, twafashe umwanzuro wo gukomeza Shampiyona ubu nta kibazo"
Usibye kandi kuba iyi kipe yemeye gukomeza Shampiona, imikino ya As Kigali na Marines itakinnye bazategereza umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa.
Kuri iki cyumweru iyi kipe izakomeza ikina umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiona, aho izaba ikina n’ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Kigali.
Ohereza igitekerezo
|
Gusa mbonyeko ferwafa ifite aho ihagaze. gufata icyemezo birayigora irayobora ariko ifite abo igendera mukwaha indi komisiyo yagiye gusura yagiye gusura ntabwo yabone icyokibuga cyo kuruyenzi ahaaaa!!!!! _??
Ferwafa Iragirango Na Rayon Ijye Mumubare Wizigomba Gukatwa,kuko Ntibyumvikana Ikipe Yahagaritse Abakinyi Mu Minsi Ibiri Baraba Bakoze Iki Reka Ndebe Kayiranga Uburyo Abyitwaramo.Nzaba Ndeba Uyu Mubyeyi Mu Bana Ferwafa; Apr,Rayon, Ahhhaaa,
Uziko ibi bintu nabyumvise nkagirango ni amarangamutima y’abafana.bavugaga ko pepiniere igomba kugaruka igakina na rayon kuko itagarutse rayon yaba yenekeye APR none koko niko bimeze.sha abafana iyi mikino y’akavuyo mwaragowe kweli
Ni muhumure ibyakozwe nukujyirango APR itabura amanota 3 ariko natwe reyo natwe tuzayiyakuraho ntacyo bitwaye
Ariko jye harikintu kinsetsa cyabantu noneho mwifuzaga ko pepiniere iva mwirushanwa ngo mubone inkuru muvugavuga none se kuba yagaruka nigitangaza ariko ubundi mwaziyamamaje umunsi umwe mukayobora namwe nkareba ra jye mbemereye kuzabashakira amakipe muzacamo kuko mwese ntimwaca muri rayon ubundi nzarebe niba umusanzu wanyu ataruwo kuvuga ibitagenda gusa
Ntago bari kwemera kuzakura amanota 3 kuri APR FC. Buriya babigiyeho inama basanga baba bahemukiye APR
Njye ndumiwe pe.Mbega akavuyo mu mupira wacu ubu se koko FERWAFA ibyo irimo irabizi cyangwa iri kwikinira.Ubwo rero biragaragara ko FERWAFA yeneye makosa mu guhagarika ikibuga cya Pepiniere,ibyo bivuze naziriya mpaga yatewe zizavanwaho.Yewe si amarozi gusa..........
Ariko ibyacu,birasetsa aka kanya se bakosoye ikibazo cy ikibuga kimeze kuriya kweli? cg ko baterekana icyo bagiye gukora ,Ferwafa irahuzagurika finalement control y ibibuga ntacyo ikimaze