Huye: Icyarabu kigiye kubakwa nyuma y’imyaka 6 ari nk’itongo
Nyuma y’imyaka itandatu amazu y’ubucuruzi y’ahitwa mu Cyarabu i Huye afunzwe ngo hubakwe amagorofa, ba nyirayo batangiye kuyasenya ngo hubakwe.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwagiranye inama na ba nyir’amazu, mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, bubaha igihe cy’ukwezi cyo kuba abatuye mu bikari by’aya mazu bimutse, bagasenya, bagatangira kubaka amagorofa.
Guverineri Marie Rose Mureshywankwano avuga ko ibiganiro yagiranye n’abahafite amazu byabaye mu bwumvikane, basobanurirwa impamvu hadakwiye gukomeza kuba nko mu matongo kandi ari mu mujyi.
Yagize ati “Twaricaye tuganira na bo, tubasobanurira ko Huye iri mu mijyi itandatu ikurikira Kigali, tubasobanurira uko iyo mijyi igomba kuba iteye, tubasobanurira kandi ko bitaba byiza Huye isubiye inyuma aho kujya imbere.”

Abafite amazu mu Cyarabu biganjemo Abarabu bakomoka mu gihugu cya Omani.

Bavuga ko ibisobanuro bahawe n’ubuyobozi, no kuba igihugu bakomokamo cyarabemereye kububakira ari byo byabateye imbaraga.
Hussein Hitimana ati “Muri Oman baravugaga bati n’ubundi yari gahunda ya Leta yo gusenya. Tuzaze dusanga mufite ibibanza bishije neza, noneho mu minsi 45 tuzatangire kububakira.”

Amazu yo mu Cyarabu ntari gusenywa yose hari agihagaze. Guverineri Mureshyankwano avuga ko ba nyirayo batazahutazwa, ahubwo bazakomeza kugirwa inama ngo bavugurure.
Ati “Na bo ntibazashimishwa no gusigara mu mazu ameze nk’amatongo, iruhande rwabo hari amazu meza asobanutse, babona abavuguruye bari kwinjiza amafaranga. Na bo bazavugurura turabyizeye.”

Abanyehuye bishimira kuba Icyarabu gitangiye kuvugururwa kuko ngo hagiye gukurwaho amatongo rwagati mu mujyi wabo yatumaga usa nabi.
Banavuga ko niyuzura ubucuruzi buzarushaho gutera imbere. Ikibazo gusa ngo ni uko amazu y’amagorofa yuzura ahenze, buri wese atabasha kuyigondera.
Rebecca Mugwaneza ati “bajye baca amafaranga makeya kugira ngo n’abaciriritse babone aho bakorera, batere imbere.”


Ohereza igitekerezo
|
mwaramutse
Twe hano kukibuye muri kaminuza , college of medicine and health science Nyamishaba campus, umunyeshuri yaguye mukivu kumugoroba wa 6/1/2017 kugeza ubu ntabwo araboneka
Ibikorwa nkibyoturabyishimira nibabyagera burihamwe mukomerezaho
Imyaka itandatu yose nigihombo gikabije birumvikana ko bafashe icyemezo hatabayeho kuganiriza abaturajye ibyiza byumugi ubu nibwo baganirijwe bikumvikana ndabona uriya muyobozi haribyo ari guhindura nakomereze aho murokoze
Iriya style bashyize ku mazu y’utwenge sinzi ibyayo...wagirango ni amazu yarashwe n’amasasu.
Considering Rwandan history, i dont think that’s appropriate.
ni byiza kabisa umujyi wacu watera imbere ibyo ubuyobozi bwakomeje buvuga noneho bigiye kuba bakomereze aho.