Kubaruza abashyitsi byongereye umutekano

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera baratangaza ko kwandikisha abashitsi mu ikayi y’umudugudu byatumye barushaho kugira umutekano.

Kumenya akamaro ko kwandikisha umushitsi uri bucumbikire mu buyobozi byatumye abanyaburera barushaho kugira umutekano.
Kumenya akamaro ko kwandikisha umushitsi uri bucumbikire mu buyobozi byatumye abanyaburera barushaho kugira umutekano.

Abatuye mu Murenge wa Cyanika bavuga ko ntawe bagipfa gucumbikira batabanje kujya kumwanzuza ku mukuru w’umudugudu, ku buryo imyirondoro ye imenyekana bikabafasha kwirinda igishobora kubahungabanyiriza umutekano kandi aribo byaturutseho.

Kwandikisha abashitsi bimaze kuba nk’umuco w’abatuye umurenge wa Cyanika, kuko ntawe bashobora gucumbikira batabanje kumwanzuza ku mukuru w’umudugudu, nk’uko Mukarwego Jackline utuye mu Kagari ka Kagitega, abitangaza.

Agira ati “Ntabwo umushitsi yaza iwanjye ngo mpfe kumucumbikira ntagiye ngo mbaze mwanzuze ku munyamudugudu, kugira ngo nihagira ikibazo runaka kimubaho abe azwi mu mudugudu ko yarayemo.

Birafasha cyane kubera yuko ntabwo yagira ikibazo ngo akigirire iwawe ubundi wowe wamucumbikiye usigare uhangayitse.”

Bahufite Eduard wo mu kagari ka Nyagahinga, avuga ko mbere yo gucumbikira umuntu abanza kubimenyesha ubuyobozi kuko bifite akamaro.

Ati “Hari akamaro kabyo cyane ko umuntu ntabwo tuba tuzi aho aturutse, ashobora kuza ari umucengezi ugasanga uramucumbikiye bityo bikaba byavamo ingaruka mbi.

Ariko kumwakira ukamumenyesha inzego z’umudugudu bimaze kudufasha kubera ko mbere wajyaga kumva, ukumva umutekano wabuze, ahantu hibwe ikintu runaka mukayoberwa uwabikoze ariko ibyo ntibikibaho.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Kayitsinga Faustin, asobanura ko buri mudugudu ufite ikayi y’abasohoka n’abinjira kuburyo bamenya umuntu waraye mu mudugudu.

Ati “Byaradufashije kuko bituma tumenya abashitsi batugendereye nibande, bigatuma tumenya abaturage bacu bagiye, bagiye kuzihe mpamvu.

Ese uwo mushitsi yaje kuzihe mpamvu kuburyo bituma dushobora gukurikirana nk’uwaba yagira nabi cyangwa akiba twamenya ngo ninde wabikoze tukamenya naho twamushakira.”

Muri ibi bihe umwaka mushya utangiye abaturage barasabwa gutangira amakuru ku gihe ku muntu babonye batazi niyo yaba uwo batari bucumbikire arimo kugenda mu muhanda, kugira ngo barusheho kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KUBARUZA ABASHYITSI NIBYIZ BITUMA ABAGIZI BANABI BAMENYEKANA

THOMSON yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka