Amajyaruguru: Ubuyobozi bw’Intara bwagenzuye itangira ry’amashuri

Mu itangira ry’amashuri kuri uyu wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 mu bigo by’amashuri mu karere ka Musanze, ibicumbikira abanyeshuri biragaragaza ubwitabire buri hejuru kurusha mu bigo abana biga bataha.

Nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi abiteganya, abanyeshuri batangiye amasomo ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu mu gihe abo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazagaruka mu masomo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020 muri uyu mwaka.

Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri
Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri

Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwasuraga ibigo by’amashuri binyuranye byo mu Karere ka Musanze barebaga imigendekere y’itangira ry’amashuri, itsinda ryari riyobowe na Guverineri Gatabazi JMV mu bigo ryasuye byagaragaye ko ubwitabire mu mashuri acumbikira abanyeshuri buri hejuru kurusha mu mashuri aho abana biga bataha ya 12 YBE.

Muri Ecole des Sciences de Musanze, ishuri ricumbikira abanyeshuri ubwitabire bwari hejuru ya 90% aho abanyeshuri bicaye ku ntebe (Pupitre) ari babiri.

Ni mu gihe mu rwunge rw’amashuri ya Cyabagarura mu murenge wa Musanze, ubwitabire bwari kuri 63%, aho umunyeshuri yicara ari umwe ku ntebe.

Abanyeshuri biga muri Ecole des Sciences de Musanze baganirizwa na Guverineri Gatabazi mbere yo kwinjira mu ishuri
Abanyeshuri biga muri Ecole des Sciences de Musanze baganirizwa na Guverineri Gatabazi mbere yo kwinjira mu ishuri

Ubuyobozi bwa GS Cyabagarura, buvuga ko n’ubwo mu kwirinda COVID-19 bashyize umunyeshuri umwe ku ntebe ko ari mu buryo bw’agateganyo, mu gihe bagitegereje abazatangira ku itariki 23 Ugushyingo 2020, aho intebe izajya yicarwaho n’abanyeshuri babiri.

Byagaragaye ko hirya no hino mu mihanda igize Akarere ka Musanze hakiri abanyeshuri bakiri mu mirimo isanzwe, by’umwihariko abiga bataha aho abenshi muri bo bavuga ko bagifite umwanya wo gukorera amafaranga bakaba bateganya gusubira ku ishuri nyuma y’icyumweru.

Abenshi baragaragara mu bucuruzi, mu masoko no mu yindi mirimo batumwemo n’ababyeyi.

Bose bambaye udupfukamunwa mu buryo bukwiye
Bose bambaye udupfukamunwa mu buryo bukwiye

Mu mashuri abanza na ho ku bana biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu amasomo yatangiye, urugero ni mu ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze ryasuwe na Guverineri Gatabazi, ahagaragaye ubwitabire buri hejuru n’ishyaka ryinshi mu bana bagaragaje inyota y’ishuri.

Guverineri Gatabazi JMV asura ibyo bigo yahaye abana impanuro abasaba kurangwa mbere na mbere n’ikinyabupfura, kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gukurikira neza amasomo yabo baharanira gutsinda uko bikwiye.

Uwo muyobozi yashimye n’uburyo bimwe mu bigo by’amashuri byiteguye neza, mu rwego rwo kurinda abanyeshuri COVID-19 ahubatswe amakarabiro agezweho, n’ibindi byifashishwa mu kwirinda kwandura icyo cyorezo.

Guverineri Gatabazi yasuye n'ishuri ribanza rya Bukane
Guverineri Gatabazi yasuye n’ishuri ribanza rya Bukane
Muri GS Cyabagarura umwana umwe yihariye intebe
Muri GS Cyabagarura umwana umwe yihariye intebe
Ubuyobozi bwa Ecole des Sciences de Musanze bwashimiwe uburyo bwubatse ubukarabiro bujyanye n'igihe
Ubuyobozi bwa Ecole des Sciences de Musanze bwashimiwe uburyo bwubatse ubukarabiro bujyanye n’igihe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka