Nsengiyumva Jean Claude na Nsengimana Damien bashakishwaga bakekwaho ubwicanyi bafashwe

Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we witwa Benimana Angelique w’imyaka 38 y’amavuko ku itariki ya 31/10/2020 agahita atoroka, yafashwe mu gitondo cyo ku wa 04/11/2020.

Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Rwankuba.

Nsengiyumva afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru aravuga ko Nsengiyumva Jean Claude ukurikiranyweho kwica umugore we Benimana Angelique mu Murenge wa Nyabirasi muri Rutsiro, yafatiwe ahitwa i Congo Nil ari mu modoka itwara abagenzi agerageza gutoroka.

Nsengiyumva Jean Claude yafashwe
Nsengiyumva Jean Claude yafashwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwatangaje ko Nsengimana Damien washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica Uwimana Pelagie w’imyaka 57 y’amavuko agatoroka yafashwe, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha Nsengimana Damien akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi mu Mujyi wa Kigali.

RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bombi.

Ubu ni ubutumwa RIB yari yatanze mbere bwashakishaga aba bombi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka