#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 9, umwe ni we wakize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho umwe akaba ari we wakize.

Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,310 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, bane babonetse i Kirehe, babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Rubavu.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,155 muri bo abamaze gukira ni 4,922 naho abakivurwa ni 198.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka