Nyuma yo guhagarika ku kazi abayobozi bakuru ba REB, hagiye gukurikiraho iki? - Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kazi, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.

Abivuze nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo, bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

Abo bayobozi bahagaritswe ni Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

YEWE UBUSE KO BANANIWE GUSHYIRA MU MYANYA ABARIMU KANDI REB Ikaba ivugwamo ruswa none nibigera ku gushyira mu myanya abayobozi b’ibigo by amashuli bishya ubwo ruswa ntizaribwa .Byaba byiza abakozi b’uturere batagira uruhare mu gushaka abayobozi b’ibigo by’amashuli cg se hakajyamo abandi bantu batagendera kuri ruswa cg ikimenyane mu gutanga akao kazi naho ubundi hazabamo ruswa.

Alias SEBUTAKANWA yanditse ku itariki ya: 11-12-2020  →  Musubize

Badufashe bajye bavugisha ukuri KO bavuze KO bitarenze icyumweru,abarimu bashya bazaba bageze MU Kazi ubu bigeze he ?mutubarize ababishinzwe

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

REB ikwiye gukosora amakosa in gute abantu batsinda 2019 ntibahabwe akazi abatsinze 2020 bagahabwa akazi kuki badahera ku batsinze mbere bakabona gufata abakurikiyeho

Im yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ubuse kobabirukanye ibibazo byarakemutse? nibashyake ibisubizo bizaramba bareke kwitana bamwana

Kelly yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Izi nshingano bazijyanye muri REB zarananiranye mu turere 30.harimo ruswa,akarengane...byarakorwaga n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bose hamwe barenga 200,bibananiye basunikira REB. Aka kazi ntikoroshye n’aho REB yaragerageje Kandi imihini mishya itera amabavu.nibanoze imikorere bongere n’ababikora

Jean yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Mutubarize impamvu abarimu bo muma TVET school level1, batazamurwa muntera,umaze imyaka 10 ahembwa kimwe numaze umwaka 1 cg uje uwo munsi.twayobeho aho twabariza.

KABALISA yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Nubundi abo bashyiraga mu myanya bakoze ibizamini mu kavuyo,ngaho abakoze ikizamini kimwe,abandi bibiri,abasubiyeyo gukora icya kabiri byongeye!nakavuyo gusa.

Godelieve yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ariko REB yaribeshye rwose urabona ukuntu yashyize mu myanya abarimu mu karere ka rusizi Kandi nta examen bigeze bakora mu byukuri abandi bakoze examen turi muri kato ariko nta examen bigeze baduha ako na karengane gakabije rwose

NIZERIMANA Elias yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Inshingano bazisubije mu turerere baba bakoze ubusa kuko uturere turya ruswa mu mitangire y’ akazi ku buryo bukabije ahubwo REB nivugurure imikorere hanyuma ikore akazi kayo

alias yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

REB byaratuyobeye niba ibereyeho kurebera uburezi kuko ntiyaba irebera uburezi ngo inanize abakora umwuga w’uburezi.ubona aho basabye abarezi bakeneye kwimurirwa ku bindi bigo kugirango biborohereze kuzanoza akazi kabo neza nihashira iminsi akazi karimbanije ngo turabihagaritse.Ese uwo muntu batesheje umutwe azakora yishimye?bamwe bakoze ubukwe begera aho basabye,abandi bimukira aho basabye none niba badakemuriwe ikibazo bazakora akazi bateze imbere rya reme rikenewe riboneke . Abarezi ni abana bacu ni ababyeyi bacu ni abavandimwe kandi barerera igihugu turabatumye rwose bakemurirwe ibibazo uwasabye yubahirije ibyo yatswe ahabwe service nziza nk’uko Nyakubahwa Perezida wa République ahora abisaba.Murakoze

MUHIRWA Léon Michel yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Murakoze cyne muba mwatugereye kure Aho tutagera , tubashimiye byumwihariko.

Tuyishime David yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

REB yaranzwe no kwivuguruza gukabije wagirango ntibabereyeho guharanira inyungu z’uburezi.ubona bayanze itangazo ry’abarimu bashaka kwimurirwa my bindi bigo bamaze gukora ibyo basabwaga bamwe barimuka biteguye ko bagiye koroherezwa ,abandi bashinga ingo begera aho basabye ntihaciye gato ngo turabihagaritse .Ese ubwo babereye muri REB kunaniza abarimu ,ese uwo bananiza bumva yakora ate akazi atishimye.Kigali today turabatumye mubarize abarezi bacu icyo kibazo gikosorwe.Murakoze

MUHIRWA Léon Michel yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka