Girinka yatumye abari abatishoboye b’i Gicumbi bashora imari y’arenga miliyari zirindwi

Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, aramutse asuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingengo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.

Koperative IAKIB ubu ifite inganda zitunganya amata
Koperative IAKIB ubu ifite inganda zitunganya amata

Bakimara guhabwa inka bahise bashinga Koperative Ihuza Aborozi ba Kijyambere Bafatanyije (IAKIB), ikaba yaratangiye ikusanya umukamo w’inka z’abanyamuryango 300 bari bishyize hamwe.

Hakizimana Pierre Celestin uyobora Koperative IAKIB, avuga ko muri 2006 batangiye gukoresha amafaranga angana n’ibihumbi 500 mu kugura amata aturuka mu mirenge 19 muri 21 igize Akarere ka Gicumbi.

Yagize ati “Koperative yacu yavutse kubera gahunda ya Girinka muri 2002, twatangiye turi abanyamuryango 300 ariko ubu tugeze kuri 4,004, dukusanya amata angana na litiro 34,000 ku munsi ava mu borozi barenga 10,000”.

Hakizimana avuga ko bafite amakusanyirizo 10 y’amata, harimo ane biyubakiye, abiri bakodesha ndetse n’andi ane Leta yabubakiye mu rwego rwo kubatera inkunga.

Amata bakusanyije bayagurisha ku ruganda Inyange na Blessed (ruri i Gatuna), asigaye bakayakoramo amavuta y’inka yo kurya no kwisiga, ikivuguto ndetse n’ikinyobwa cyitwa yawurute (Yoghurt).

Batangiye batwara amata mu bicuba ku magare ariko ubu ni abashoramari bakomeye
Batangiye batwara amata mu bicuba ku magare ariko ubu ni abashoramari bakomeye

Iyi koperative yashinze uruhanda rukora ifu y’ibigori (kawunga) aho rutunganya toni 20 ku munsi, kandi ikavuga ko irimo kurwagura ku buryo mu kwezi kwa Mutarama 2021 izaba yatangiye gutanga toni 60 z’ifu y’ibigori ku munsi.

Banafite uruganda rukora ibiryo by’amatungo bigaburirwa inka, inkoko n’ingurube bingana na toni 20 ku munsi.

Hakizimana yakomeje agira ati “Ibi byose tubihagaritse tukubakamo inzu, twakubaka umuturirwa ugaragara ku buryo wavuga uti dore icyo Girinka yakoze, ubu turashaka ko koperative ibyara ibindi bigo”.

Bavuga ko bafite gahunda yo gushyira ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Hakizimana yari umwe mu bayobozi 80 b’amakoperative atandukanye barimo guhugurwa n’Ikigo ‘Land O’ Lakes’ cy’Abanyamerika ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imicungire y’amakoperative, kikaba ari na cyo cyafashije koperative IAKIB mu rugendo rwo kuva mu bukene.

Hakizimana Pierre Celestin wari mu bahawe inka mu myaka 18 ishize, ubu yitabira inama n'ibiganiro bihuza amakoperative manini mu gihugu
Hakizimana Pierre Celestin wari mu bahawe inka mu myaka 18 ishize, ubu yitabira inama n’ibiganiro bihuza amakoperative manini mu gihugu

Umuyobozi w’Umushinga wa Land O’Lakes witwa Coperative Development Program, Willy Nyirigira, avuga ko mu byo bahaye koperative IAKIB harimo n’ibyuma byo guterekamo no gukonjesha amata.

Yagize ati “Ubu hari undi mushinga turi gutegurana na bo wo gukora amata y’ifu abikwa igihe kirekire, kugira ngo ajye acuruzwa hanze y’igihugu kandi Abanyarwanda be kujya babura amata mu gihe cy’impeshyi”.

Nyirigira yizeza ko umushinga ayobora uzakomeza guhugura amakoperative y’u Rwanda, ndetse no kuyahuza n’andi yo mu bihugu birenga 80 byo ku isi, kugira ngo Abanyarwanda babone aho bagurisha umusaruro hanze y’igihugu.

Umushinga w'Abanyamerika Land O'Lakes ufatanyije na RCA ndetse n'Ikigo RICEM, barimo guhugura abayobozi b'amakoperative 80 manini mu gihugu
Umushinga w’Abanyamerika Land O’Lakes ufatanyije na RCA ndetse n’Ikigo RICEM, barimo guhugura abayobozi b’amakoperative 80 manini mu gihugu

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Prof Jean Bosco Harelimana, ashima ko Land O’Lakes iri mu bafatanyabikorwa ba Leta bateza imbere gahunda yo kugira amakoperative ibigo binini by’ishoramari.

Ni gahunda ishingiye imirimo yose ku ikoranabuhanga, izatuma amakoperative ahindura u Rwanda mu buryo bugaragara bitarenze umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hello all of you? I like to produce all products from tomatoes I will start implementing my dreams with your help, we will be stronger. thank you alot
in fact, this project of mine to process tomatoes and produce thier products tomato paste,juice,and powder is very good because in addition to me it will help a lot of people in our developed country so please help me to start this project I know for sure,
it will help too many. Thank you for your listen my dreams!!

NDICUNGUYE yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Perezida Kagame yarakoze yo kabyara yaduhaye inka, ni Umwami uganje wagabiye abanyarwanda bose none Ubuyobozi bw’ibanze bufashe abaturage kuzibyaza umusaruro Ejo tuzatunge dutunganirwe

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka