#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 7, abakize ni 8

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye COVID-19, naho umunani bakaba bakize.

Abo barwayi bashya barindwi babonetse mu bipimo 1,604 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, bane babonetse i Nyagatare, undi umwe aboneka i Rusizi.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,162 muri bo abamaze gukira ni 4,930 naho abakivurwa ni 197.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka