RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier.

Barakekwaho kwica Nyirampfakaramye Virginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu na we akaba yamaze gufatwa.

RIB iravuga ko Nyirampfakaramye yiciwe mu Kagari ka Gatovu, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byaba byiza leta isubijeho igihano cy urupfu. Ubwicanyi bwagabanuka

liki yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Abo bagabo ni abagome gusa bahanishwe urubakwiye abantu 3 bo kubura ubwira abandi ko uwo mushinga bateguye ari mubi nabagome kbs

Papias yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka