RIB irashakisha Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho kwica umugore we

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 40 y’amavuko wabyawe na se witwa Bingiwiki na nyina witwa Nyirabakarani.

RIB yatangaje ko uyu Nsengiyumva akekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Benimana Angelique w’imyaka 38 y’amavuko agahita acika.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

RIB irasaba ko uwamubona yakwihutira gutanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.

Yanahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cyangwa Polisi 112.

Amakuru mashya Kigali Today yaje kumenya nyuma ni uko uyu Nsengiyumva Jean Claude yafashwe, undi wafashwe akaba ari uwitwa Nsengimana Damien, bombi bakaba bashakishwaga bakekwaho ubwicanyi. Kanda munsi usome inkuru irambuye y’ifatwa ryabo.

Nsengiyumva Jean Claude na Nsengimana Damien bashakishwaga bakekwaho ubwicanyi bafashwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni ibiki birimo kubera iwacu mu Rwanda?Hafi buri munsi haricwa umugore?Biteye ubwoba.Nyamara mu myaka mike ishize,ibi byo kwica abagore ntibyabaga mu Rwanda.Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Report ya RIB yerekana ko muli 2018-2019 gusa,mu Rwanda Abagabo 86 bishe abagore babo,Abagore 30 bica abagabo.Imana isaba abashakanye gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc...Leta,cyangwa amadini,ntabwo bishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye. UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka