Nawe ubu watsindira Miliyoni ebyiri muri tombola ya Inzozi Lotto

Abakina umukino wa ‘Inzozi Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘jackpot lotto’ igeze kuri Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000RWF). Jackpot yazamuye umubare w’amafaranga abantu batsindira ava kuri 1.000.000 RWF, agera kuri 2.000.000 RWF nyuma y’uko nta bayatsindiye ku cyumweru nijoro. Nihagira utsinda muri iyo tombola ya ‘inzozi lotto’ ku cyumweru nijoro, azatahana amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni ebyiri.

Thierry Nshuti, Umuyobozi wungirije wa sosiyete yitwa ‘Carousel Ltd’ ari yo yazanye umukino wa ‘Inzozi Lotto’ yagize ati “Turashishikariza abantu gukomeza kugerageza amahirwe yabo bakina kenshi gashoboka, kuko bashobora gutsindira igihembo cyahindura ubuzima cya 2.000.000 RWF”

Yongeyeho ko “uko abantu bakina ari benshi, ari ko ‘jackpot lotto’ izamuka, ibyo bikongera amahirwe ku batsinda ndetse no kuri siporo mu Rwanda .”

Mu mukino wa Inzozi Lotto, itike ya ‘jackpot lotto’, igura amafaranga y’u Rwanda 500 RWF kandi buri tike iba ifite imibare itandatu (6). Umuntu wabonye imibare itandatu ni we uba watsindiye igihembo cya mbere cya Jackpot Lotto.

Kuri buri tombola, haba hari imibare itandatu itoranywa ikaba ari yo yatsinze, kongeraho umubare umwe utanga amahirwe.

Ibihembo bitangwa mu byiciro birindwi.
Igihembo cya mbere nyamukuru kucyegukana bisaba kuba imibare itandatu wahisemo ihura n’imibare yatoranyijwe n’ikoranabuhanga.
Igihembo cya kabiri kucyegukana bisaba guhitamo imibare itanu ihura n’iyatoranyijwe n’ikoranabuhanga, kongeraho umubare umwe utanga amahirwe.

Igihembo cya gatatu kucyegukana bisaba guhitamo imibare itanu mu yatoranyijwe n’ikoranabuhanga.
Igihembo cya kane kucyegukana bisaba guhitamo imibare ine ihura n’iyatoranyijwe n’ikoranabuhanga, kongeraho umubare utanga amahirwe.

Igihembo cya gatanu kucyegukana bisaba kuba wahisemo imibare ine yonyine ihura n’iyatoranyijwe n’ikoranabuhanga.

Igihembo cya gatandatu kucyegukana bisaba kuba wahisemo imibare itatu kongeraho umubare utanga amahirwe.

Igihembo cya karindwi kucyegukana bisaba kuba wahisemo imibare itatu ihura n’iyatoranyijwe n’ikoranabuhanga.

Kugaragaza abanyamahirwe batsinze, bizakorwa ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 saa moya z’umugoroba, binyure kuri Televiziyo y’igihugu, kuri ‘Inzozi Lotto’, kuri ‘Kigali Today’, ‘The New Times‘ no kuri shene za ‘YouTube’ .

Abanyamahirwe ba mbere bamaze kwegukana intsinzi muri tombola ya Inzozi Lotto
Abanyamahirwe ba mbere bamaze kwegukana intsinzi muri tombola ya Inzozi Lotto

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba igamije gushaka amafaranga yo guteza imbere siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za siporo zitandukanye mu Rwanda.

Kugira ngo umuntu akine umukino w’amahirwe wa Inzozi Lotto, yegera abahagarariye ‘inzozi lotto’ bari hirya no hino cyangwa akajya ku rubuga rwayo rwa ‘inzozilotto.rw’ cyangwa se agakoresha telefoni igendanwa, akanda *240# agakurikiza amabwiriza. Umuntu ukina uwo mukino bisaba ko aba afite imyaka 18 y’amavuko kuzamura kugira ngo yemererwe gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nigute natsindira ayomafaranga bisabiki

alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Pas grave abanya mahirwe

Amigos yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka