REMA yatangaje ko umwuka mu Karere ka Rubavu ugenda uba mwiza

Ku wa Kabili tariki 11 Mutarama 2022, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko ibipimo bishya byafashwe bigaragaza ko umwuka mu kirere cy’umujyi wa Rubavu ugenda uba mwiza.

Umwuka i Rubavu uragenda ubamwiza
Umwuka i Rubavu uragenda ubamwiza

Ibyo bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize, REMA yari yohereje abakozi bayo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka wo mu Karere ka Rubavu bigaragaza ko utujuje ubuziranenge.

Icyo kigo binyuze ku rubuga rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko ubu ibipimo bishya by’umwuka muri uwo mujyi bigaragaza ko ugenda uba mwiza.

REMA kandi yagiriye inama abagirwaho ingaruka n’ihumana ryikirere, aho yagize iti: "abagirwaho ingaruka n’ihumana ry’ikirere, barimo abakuze n’abana, barasabwa kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka".

Abakozi ba REMA boherejwe mu mujyi wa Rubavu, nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga cyo Mu mujyi wa Goma, gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, cyane kirimo kohereza imyotsi myinshi mu kirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka