RIB igiye gukurikirana ikirego cya Miss Kalimpinya

Nyuma y’uko Kalimpinya Queen agaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter mu buryo buhabanye n’imyemerere ye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwinjiye mu kirego cye.

Kalimpinya Queen
Kalimpinya Queen

Ni Nyuma y’uko uwiyitiriye Kalimpinya ku mbuga nkoranyambaga, akomeje gukoresha amashusho n’amagambo y’urukozasoni.

Kalimpinya Queen wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter, ukomeje gukoresha amagambo n’amashusho y’urukozasoni, ibyo avuga ko bihabanye n’indangagaciro ze.

Kalimpinya kandi yahise anatangaza ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kugira ngo abashe kurenganurwa.

Yanditse agira ati “Mwiriwe neza! Iyi account (@6_pazzo) ntabwo ari iyanjye, maze igihe ntakoresha Twitter sinari narabonye ko hari uwanyiyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’Indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo”.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahise na we amusubiza ndetse amushimira kuba yitabaje inzego zibishinzwe, agira ati “Wagize neza kwitabaza Ubugenzacyaha, ikirego cyawe kirakurikiranwa”.

RIB isaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri miliyoni eshatu (3).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka